Umwana w’umuhungu Zari aheruka kubyara akitirirwa Diamond, uko akura niko benshi bamubona mu ishusho y’umugabo mukuru w’uyu mugore, Ivan Ssemwaga umaze amezi 3 apfuye.
Prince Nillan, Diamond yita umwana we, ubwo yashyiraga ifoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram, nibwo benshi bahise batangaho ibitekerezo bagaragaza ko asa neza n’umugabo mukuru wa Zari.

Ikinyamakuru cyo muri Tanzania, bwiza.com ikeshya iyi nkuru, cyabihuje n’amagambo nyina wa Diamond aherutse gutangaza ko atishimira Zari umugore w’umuhungu we, ndetse anashimangira ko Zari yakomeje gushyikirana n’umugabo we mukuru nubwo yabanaga n’umuhungu we [Diamond].
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ivan Ssemwaga wabyaranye na Zari abana 3, yapfuye ku wa 25 Gicurasi 2017, aguye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.

No ku mwana wa mbere Tiffah, Zari yabyaranye na Diamond, byaravuzwe ko atari uwe biba ngombwa ko hakorwa ibizamini by’amaraso ADN, bigaragaza ko ari uwa Diamond.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


