Urukiko rukorera mu gace ka Ejigbo mu mujyi wa Lagos, muri Nigeria ruherutse gusubika urubanza rw’umugabo wari wafatanywe amafaranga y’umwe mu bo bari bahuriye kiliziy, a yagezwa imbere y’ubutabera akihindura ikiragi.
Uyu mugabo witwa Chinedu Samuel, yatawe muri yombi na polisi yo muri kariya gace ariko mu gihe yamushyikirizaga ubutabera yanze kuvuga akajya akoresha amarenga ndetse akanagaragagaza Atari kumva ibyo bamubwira birangira urubanza rusubitswe kuko nta wari kumenya niba ibyo bamushinja ari byo cyangwa Atari byo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi yo muri kariya gace itangaza ko uyu mugabo bamutaye muri yombi avuga ndetse akajya aniregura ku byo ashinjwa ariko akaza kubatenguha ubwo bageraga mu rukiko akihindura ikiragi burundu.
Uyu mugabo yibye asaga ibihumbi 31 by’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (Naira) y’umugore bari bahuriye mu kiliziya kitiriwe umwami Kirisiru.
Uyu muga bo waje kongera koherezwa mu buroko mu gihe bategereje ko azavuga agakurikiranwa, yabonye bishobora kumukomerana aravuga ariko abikora umwanzuro wamaze gufatwa arabanza arongera arafungwa hanyuma byemezwa ko azongera agatumizwa mu rukiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


