Muri Kenya abari mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bahanganye n’itsinda ry’abigaragambya babushyigikiye ryavutse nyuma y’ibyumweru by’imyigaragambyo muri iki gihugu.
Abantu babarirwa mu magana bigabije umurwa mukuru wa Nairobi batwika ipikipiki y’umwe mu bashyigikiye Perezida William Ruto uru rubyiruko rukomeje gusaba ko yegura.
Igisirikare cya Kenya cyagabye ingabo zo guhosha imyigaragambyo ubu yibanze ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi. Imyigaragambyo kandi yabaye mu mujyi wa kabiri mu bunini muri Kenya wa Mombasa, mu mujyi wa Kisumu uri ku kiyaga cya Victoria ndetse n’uwa Migori.
Kuva tariki ya 18 z’ukwezi gushize kwa 6, imvururu muri iki gihugu gifatwa nk’ipfundo ry’ubukungu bw’Afurika y’uburasirazuba zimaze guhitana abantu babarirwa muri 50 no gukomeretsa abagera kuri 413. Ibi byemeza na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya.
Iyi myigaragambyo kandi yatumye bamwe mu ba ministiri ba leta bakurwa ku mirimo. Imbarutso yabaye itegeko ryo kongera imisoro ku bintu bikenerwa kenshi no gushyiraho indi mishya byatumye abaturage bahagurukira kubyamagana.


