Abasenateri bishimiye ko nta rwego rwa leta rukibona raporo y’agahomamunwa Kandi ko n’izibona raporo ya nta makemwa ziyongereye. Gusa bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibirarane by’imisoro bitishyurwa.
Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena Nkusi Juvenal asanga imikoranire myiza hagati y’usora n’usoresha ari wo muti kuri iki kibazo cy’ibirarane by’imisoro bitishyurwa.
Naho ku misoro yo mu nzego z’ibanze ibirarane byavuye kuri miliyari zisaga 2.5Frw mu mwaka wa 2022, bigera kuri miliyari zisaga 4.5 Frw mu mwaka wa 2023.
Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, yasanze kandi mu nzego za leta 208 zagenzuwe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30 Kamena 2023 nta na rumwe rwagize raporo y’agahomamunwa ndetse n’izagize iya ntamakemwa zariyongereye zigera kuri 92%.
Inzego za leta zagenzuwe mu mwaka w’ingengo y’Imari warangiye tariki 30 Kamena 2023 ni 208. Ni umubare muto ku zari zagenzuwe mu mwaka wawubanjirije kuko hari izitaragenzuwe nk’ibitaro by’uturere n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, RSSB.
Nyuma yo gusesengura iyo raporo Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena yamurikiye Inteko Rusange ibyavuye muri iryo sesengura bigarukwaho.


