U Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda, mu guteza imbere igisirikare cy’ibihugu byombi no gusigasira ubutwererane ibihugu byombi bifitanye mu nzego zinyuranye nk’uko byemejwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, kuri uyu wa Gatatu ushize.
Ibi yabitangaje ubwo bizihizaga imyaka 97 ishize igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) kimaze gishinzwe mu birori byabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ku itariki 31 Nyakanga 2024.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, abadipolomate batandukanye n’abandi baturage b’u Bushinwa baba mu Rwanda.
“Kuva umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa watangira urakomeye cyane. Ndizera ntashidikanya ko ubufatanye mu bya gisirikare bw’ibihugu byombi, buzakomeza, kugira ngo tugere kuri byinshi. Tuzakomeza kubaka ibyiza birushijeho. Gusigasira umubano hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi ni ingenzi.”uyu ni Ambasaderi Xuekun washimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi ukomeje gutera imbere kandi mu buryo bwihuse.

Ku ruhande rwe, mu Defence Attaché muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Capt Li Dayi, yashimangiye ko u Rwanda n’u Bushinwa ari ibihugu bikunda amahoro kandi bigira uruhare mu kuyasigasira mu ruhando mpuzamahanga kandi ko bizakomeza, binyuze mu bufatanye bw’igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) n’icy’u Rwanda (RDF).

Yagize ati: “PLA na RDF barubahana kandi basangiye inyungu, kuva umubano wabo watangira bungutse byinshi, bakomeje gutera imbere kandi n’umubano uzakomeza gusigasirwa ngo ukomeze ube mwiza. Tuzakomeza kubaka ubufatanye. Njye nzakomeza gufasha u Bushinwa kugira ubushuti n’u Rwanda no kubaka imikoranire ihamye duharinira kugera kuri byinshi byiza birenze ibyo dufite ubu.”

Maj. Gen. John Baptist Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’Ibiro Bikuru by’Igisirikare cy’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gusigasira umubano w’ibihugu byombi bifitanye no kubahana ku mpande zombi, yongeraho ko gushyigikirana bidashingiye gusa ku kwifatanya mu birori byo kwizihiza isabukuru ya PLA, ahubwo ari no kuzirikana impamvu igisirikare cyashinzwe.
Yagize ati: “Tugomba gukomera ku nshingano zacu zo kubaha ubusugire bwacu.”

U Bushinwa n’u Rwanda bifitanye ubushuti bukomeje kwiyongera bigaragara kandi mu buryo butajegajega. Ibihugu byombi bifatanye mu buryo butandukanye, haba mu rwego rwa Politiki, Ubukungu, Umuco, n’imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi.


