Amakuru aturuka Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi ba M23 bafashe mpiri abasirikare ba FARDC bagera kuri 17 barimo n’abasirikare bakuru babiri umwe ufite ipeti rya Majoro ndetse n’undi ufite ipeti rya Koroneri.
Ni nyuma y’imirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatanu taliki 02 Kanama 2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC. Iyi mirwano yarimo ibera mu duce duherereye muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uretse abo basirikare bafashwe, amakuru avuga ko hari n’abandi bafatanyabikorwa babo bafashwe barimo Wazarendo n’ingabo z’Abarundi bafatiwe ahitwa Rubera, Kigunga na Kaseguro ho muri Gurupema ya Binza.
M23 kandi mu mirwano yanigaruriye uduce twinshi two muri Chefferie ya Bwisha, uturimo Katolo, Katwiguro, Kisharo, Makoka, Shabafu, Kasave, Kamukwale. Byanavuzwe ko uyu mutwe waba waranigaruriye Intara ya Tshombo ariko nta makuru ahamye arabihamya.
Iyi ntambara irakomeje, mu gihe Amerika yari yasabye impande zombie guhana agahenge ariko bisa n’ibyananiranye. Ni agahenge biteganyijwe ko kagombaga kurangira taliki 04 Kanama 2024.


