owen_athena2.jpg

USA: Urukiko rwahannye rwihanukiriye Claude Rafiki wishe abantu mu mpanuka y’ikamyo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu w’icyumweru gishize, umucamanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko umushoferi w’ikamyo ufite inkomoko mu Rwanda watwariye mu mukono utari uwe hanyuma akagonga abantu batatu, akabica, agomba gufungwa hagati y’imyaka 4 n’icumi.

Muri Kamena, Claude Rafiki w’imyaka 29 uba muri Michigan, yemeye ibyaha bitatu byo gutwara ibinyabiziga atitonze bikamuviramo kwica abantu. Impanuka yahitanye abantu batatu yabaye ku wa 23 Werurwe ku muhanda wa Leta wa 163 hafi ya Laughlin. Abashinjacyaha basobanuye iyo kamyo “nk’igisasu cya kirimbuzi mu muhanda,” bongeraho ko yamaze ku ruhande rutari rwo rw’umuhanda amasegonda agera muri 30.

Iyi mpanuka yahitanye Owen Hart w’imyaka 22; Athena Taylor, imyaka 21; na Jeremy Gebo w’imyaka 44; bose bo muri Saint George, muri Utah. Hart na Taylor bari baherutse gusezerana.

owen_athena2.jpg

Rafiki, Umunyafurika w’umwimukira wabonye ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2021, yabanje gukurikiranwaho gutwara ikinyabiziga yasinze (DUI), abashinjacyaha nyuma bareka iki kirego nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga bitagaragaje inzoga cyangwa ibiyobyabwenge mu mubiri we.

Abashinjacyaha basabye umucamanza w’urukiko rw’intara rwa Clark County, Joe Hardy, ko yakatira Rafiki igifungo kuva ku myaka 4 kugeza ku myaka 10. Imiryango y’abapfuye yari mu biganiro nk’uko umushinjacyaha Yu Meng yabitangaje mu gihe yakatirwaga ku wa Gatatu.

Icyumba cy’urukiko cyari cyuzuyemo imiryango uko ari itatu y’abahohotewe kimwe n’uwa Rafiki. Bwari ubwa mbere Rafiki avugana n’imiryango.

Mu gusoza, Hardy yakatiye Rafiki igihano kinini. Amategeko ya Nevada ateganya ko umuntu wahamwe n’icyaha cyo gutwara ikinyabiziga atitonze bikavamo kwica umuntu ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itandatu.

Rafiki ati: “Ndabasaba imbabazi.”

my-project-28.webp

Byavuzwe ko Rafiki yari atwariye mu murongo wa mbere w’umuhanda, umwe wegereye umurongo wo hagati, aho gutwarira mu murongo wa 2 nkuko bisabwa, nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi ya Leta ya Nevada. Ku wa Gatatu mu rukiko, Meng yavuze ko camera yo mu modoka ya Rafiki yamufashe arimo kudoda umwenda n’urushinge rwo mu ntoki mu minota 10. Yongeyeho ko abashinjacyaha bemeza ko yahimbye logbook kugira ngo bigaragare ko abashoferi babiri bari barimo gusimburana.

Nyirasenge wa Hart, Cindy Russell, yagize ati: “Ku wa 23 Werurwe 2024, ni umunsi ubuzima bw’imiryango yacu bwasenyutse kandi imitima yacu yarajanjaguritse.”

Nyina wa Athena Taylor, Nicole Taylor yagize ati: “Yatwaye ubuzima butatu, abona kugenda nta nkomyi.” Ati: “Nizeye ko ibi bizaguma ku bitugu bye buri munsi mu buzima bwe bubi.”

Umukobwa wa Gebo yagize ati: “Uburyo yagiyemo bwatunguranye, nta mwanya wo gusezera”.

Muri urwo rugendo harimo abandi bamotari benshi, barimo ababyeyi ba Hart, bizihizaga isabukuru yimyaka 22. Ababyeyi be biboneye urupfu rw’umuhungu wabo.

Nyina wa Melissa Hart, nyina wa Owen yagize ati: “Numva nicira urubanza kuba narasize umuhungu wanjye ku ruhande rw’umuhanda aho icyaha cyakorewe mu gihe cyakorwaga….”

Rafiki yari afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwemewe rwo muri Michigan igihe impanuka yabaga, ariko icyemezo cy’imyaka ibiri cyo kwa muganga cyagombaga kurangira ku itariki ya 24 Werurwe, umunsi wakurikiye impanuka, nk’uko bigaragara mu nyandiko abashinzwe iperereza babonye.

Abashoferi bo muri Michigan basabwa gutunga icyemezo cyo kwa muganga cyavuguruwe mbere y’itariki yo kurangiriraho kigaragaza ko bafite ubuzima bwiza, nk’uko byemejwe n’ibiro by’umunyamabanga wa Leta ya Michigan.

Icyemezo cya Rafiki nticyarimo imiti abujijwe gufata, ariko abashinjacyaha bavuze ko Rafiki yafashe imiti y’igicuri nk’uko urubuga 8newsnow.com dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga.

Kugeza uyu munsi, impamvu nyayo yateye impanuka ntiramenyekana. Polisi y’igihugu ntabwo yigeze itanga amakuru yerekeye impamvu bizera ko Rafiki yakoze imanuka uretse ibiri mu nyandiko.

Meng yagize ati: “Nubwo ari umuntu ukora cyane kandi agerageza gukora ibi, birareba umutekano w’abandi bose”.

Hardy yategetse kandi Rafiki kwishyura amande y’amadorari 6.000. Imiryango birashoboka ko izamurega.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. USA: Urukiko rwahannye rwihanukiriye Claude Rafiki wishe abantu mu mpanuka y’ikamyo
    Mu minsi yashize naramutakambiye nkumuntu tuziranye musaba ko yandwanaho akankopa $100 nkakemura ikibazo gikomeye nari mfite ….
    Ambwira ko $100 Ari amafaranga menshi atapfa kuyabona nyuma aza koherereza uwari ihabara rye bamenyaniye kuri Facebook amwoherereza $400 atazamusubiza …
    None aciwe Amanda $6000 nizereko yo atayabura …Imana ihora ihoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *