Tanzaniya: Igipolisi cyataye muri yombi abayobozi ba CHADEMA barimo Freeman Mbowe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024, Polisi yataye muri yombi abayobozi bakuru b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, CHADEMA, n’abayoboke baryo babarirwa mu magana mbere y’inama yabereye mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu.

Umuyobozi wa CHADEMA, Freeman Mbowe n’umuyobozi w’ishami ry’urubyiruko, John Pambalu, bafatiwe ku kibuga cy’indege cy’akarere, nkuko byatangajwe n’ishyaka ku rubuga nkoranyambaga X.

Umuvugizi w’ishyaka, John Mrema, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko umunsi umwe mbere yaho, Visi Perezida w’ishyaka, Tundu Lissu, n’Umunyamabanga Mukuru, John Mnyika, batawe muri yombi.

Kuva yagera ku butegetsi muri Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rw’uwamubanjirije, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yakuyeho itegeko ryabuzaga imyigaragambyo ya politiki kandi yorohereza itangazamakuru.

Icyakora, yagiye anengwa n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kubera guta muri yombi umwaka ushize abateguraga imyigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubuyobozi bw’icyambu.

Iri fatwa riheruka, rije nyuma y’amasaha make abapolisi babujije inama yateguwe n’ishami ry’urubyiruko rwa CHADEMA, BAVICHA, bavuga ko iki gikorwa gishobora guhungabanya amahoro.

Polisi yavuze ko abayobozi b’urubyiruko b’ishyaka bateganya gukangurira urubyiruko hirya no hino mu gihugu guhurira no kwigaragambiriza i Mbeya, umujyi uri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Tanzaniya, ariko umuvugizi w’ishyaka arabihakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *