Bulldog na Riderman bakoze umwihariko wo guhuza abaraperi bo mukiragano cyo hambere n’icyubu mu gitaramo cyabo cyo kumurika album yabo yaraye imurikiwe muri Camp Kigali.
Abafana babaye benshi mu birori byo kumurika Album y’abaraperi ‘Bulldog na Riderman bise ‘Icyumba cy’Amategeko, aho abakunda injyana ya Hip Hop bongeye kubona Rap y’umwimerere baherukaga mu myaka ishize.
Ni Album yamuritswe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu gatandatu tariki 24 Kanama 2024, aho aba baraperi baraye bakoze igitaramo cy’akataraboneka gishyigikirwa ku rwego rwo hejuru.
Ni ijoro ryari rimaze iminsi ritegerejwe na benshi, aho abakunzi b’injyana ya Hip Hop bari bakumbuye kongera kujya mu gitaramo cya Hip Hop y’umwimerere nta yindi njyana ijemo, ibintu byaherukaga kera.
Ni igitaramo cyaraye kibereye muri Camp Kigali gitangira ahagana saa mbiri. Cyabimburiwe n’abaraperi batandukanye mbere y’uko Bulldog na Ridermana baseruka.
Riderman yavuze ko igitekerezo cyose cyo gukora iyi album cyazanywe na Bull Dogg, nyamara bari bahuye bafite gahunda yo gukora indirimbo imwe gusa.
Yavuze ko bari bahuye bagiye gukora indirimbo ya Mico The Best, ariko birangira bakoze album yose mu buryo batari bateguye, babifashijwemo na Mico The Best na Bishop.
Mu kumurika iyi Album, aba bagabo bifashishije abandi baraperi barimo itsinda rya Tuff Gang, Bushali, Ish Kevin, Bruce the 1st, Kenny K-shot, B-Threy, Kivumbi King watunguranye ndetse na Karigombe.



