Kuri uyu wa Gatatu, Itariki 28 Kanama 2024 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini, NESA, cyemeje ko nta myanya iboneka mu bigo by’amashuri y’abiga bacumbikirwa ku bifuza guhindurirwa bakabijyamo, kivuga ko haba haruzuye nkuko byanashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, Claudette Irere, mu kiganiro na RBA.
Mu gihe NESA ivuga ko abifuza guhindurirwa, bakajya biga bataha mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta abegereye, begera abakozi bayo baba bari kuri buri karere nyuma y’umunsi umwe amanota y’ibizamini atangajwe bagafashwa, ku rundi ruhande yemeza ko nta myanya iboneka mu mashuri y’abiga bacumbikirwa kuko yuzura ku ikubitiro.
Biravugwa mu gihe hakomeje impaka ku itangwa ry’imyanya ritavugwaho rumwe aho usanga hari bamwe mu bana boherezwa kwiga amasomo batahiseno cyangwa mu bigo batahisemo hakibazwa impamvu abanyeshuri basabwa guhitamo amashuri bifuza kuzigamo mbere y’ibizamini bya leta kandi n’ubundi amaherezo bazahitirwamo.
Nk’uko yabitangaje ibinyujije kuri X, NESA yavuze ko abagaragaweho guhabwa amashami atajyanye n’ibyo batsinze, bahawe ubutumwa muri system ireberwamo amanota ko ibyo bahawe kwiga ndetse n’amashuri bahawe kwigamo ari iby’agateganyo bikaba birimo kunozwa ku rwego rw’akarere kugira ngo abanyeshuri barebwa n’ubu butumwa boroherezwe kwiga ibibasha kuboneka mu mashuri abegereye nk’uko bisanzwe bigenda.
Abifuza guhindurirwa, bakajya biga bataha mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta abegereye, begera abakozi ba @NESARwanda baba bari kuri buri karere nyuma y’umunsi umwe amanota y’ibizami atangajwe. Nta myanya iboneka mu mashuri y’abiga bacumbikirwa kuko yuzura kw’ikubitiro.
— NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) August 28, 2024
Ivuga ko gushyira abanyeshuri mu bigo ndetse n’amashami atandukanye bikurikiza uko abanyeshuri batsinze mu bizami bya Leta.
Ngo ni ukubera ko amashuri n’amashami abenshi baba bifuza bidafite imyanya ikwira abatsinze bose, hari aboherezwa aho batahisemo.
Ikibazo gisigaye kwibaza ni: ese ubu umwana w’umuyobozi cyangwa wo mu muryango wifite wamuhatira kwiga ku kigo atifuza ngo aho ashaka haruzuye nta mwanya yahabona cyangwa iki cyemezo gifite abo kireba badafite ayandi mahitamo?



One Response
Nta myanya iboneka mu mashuri y’abiga bacumbikirwa kuko yuzura kw’ikubitiro – NESA
Inkuru itanga amakuru asobanutse, ariko aka umunyamakuru asorejeho niko kabi, birerekana ko uyu munyamakuru yakuriye ku ngoma ya kinani. Ubwo se umuyobozi wirwa urwanira imyanya nabaturage mu bigo bya Leta ntiyaba ari inyatsi? Umuyobozi Utakwishimira ikigo bajyanyemo umwana we yamujyana muri private aho guteza icyugazi.