Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane rwerekanye agatsiko k’abatekamutwe batandatu bakurikiranweho ubujura bw’ibicuruzwa bitandukanye bakoresheje amayeri yo kwigira abaguzi barangura.
Mu byibwe hagarujwe ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 20FRW, bigizwe n’ibiribwa, inzoga ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Aba bafungiwe kuri station ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira abantu bakomeje gutanga amakuru kugirango abagizi ba nabi bafatwe, inashishikariza n’abandi bose bafite amakuru ku bakora ibyaha kubimenyesha RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano kugira ngo ibyaha bikumirwe n’ababikora bafatwe.

RIB yanaboneyeho umwanya wo gusubiza telefoni zirenga 190 zari zaribwe ba nyirazo.



