Mu Karere ka Karongi mu murenge wa Gitesi,Akagari ka Nyamiringa mu mudugudu wa Kivuruga haravugwa inkuru y’umubyeyi gito witwa Muhoza Clemantine ufite imyaka 20 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gukubita bikabije uruhinja rufite amezi atatu aruziza ko ngo uwo bamubyaranye yamututse amutera umujinya,aho yanahoraga avugako azarwica.
Hari amakuru avugako uru ruhinja nyina yigeze no kuruta mu gihuru rugatoragurwa n’abagenzi,Polisi yaramufunze nyuma aza gusaba imbabazi avuga ko atazongera kuruhohotera arataha.
Umuhoza Pascasie, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko uwo mukobwa yabanje kujya mu Mujyi wa Kigali mu kazi ko mu rugo akahamara igihe, yagarutse iwabo umwaka ushize, akubitana n’umusore wo mu Murenge wa Bwishyura amutera inda, arangije aramwigarika.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Umuhoza akomeza avuga ko uyu mukobwa ari akahebwe ,ati:”Nta mujinya uwo ari wo wose umuntu yagutera ngo uwuture uruhinja rw’amezi 3 rw’uruziranenge watwise amezi 9 ngo ni uko uwo mwarubyaranye mutumvikanye kuko abatumvikana n’abo babyaranye bose ntibatura umujinya kwihorera ku bana babyaye.’’
Yagaye uyu mukobwa cyane ufite umutima wo kwihekura, avuga ko n’iyo yafungurwa akavuga ko ashaka nanone uruhinja rwe, ubwo bibaye kabiri kose, habaho kureba kure cyane mbere yo kurumuha, kubera izi mpungenge ko amaherezo yarwica,anagaya n’abatera abakobwa inda bakabigarika.
Muhoza Clemantine akaba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe uruhinja nyina w’umusore yarujyane bakajya kururera.


