Afurika y’Epfo: Umuvuzi gakondo yasabye abantu kujya bamwita Yesu

Sangiza iyi nkuru

Umuvuzi gakondo mu mujyi wa Durban uherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo yatangaje ko atakiri umuvuzi gakondo ahubwo ko afite ububasha nk’ubwa Yesu bityo ko agomba guhindurirwa amazina yahamagarwaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugavo witwa Bhaka Nzama wari usanzwe azwi ho kuvura indwara zitandukanye akoresheje ibyatsi byo mu gasozi, yabanje gushing urusengero ahita avuga ko ari na pastier, nyuma ya ho akaba yatangiye gukangurira abantu kumwita Yesu kuko na we abasha gukiza abantu.
Bhaka Nzama
Mu ijambo rye yagejeje ku itangazamakuru yagize ati”Ndabizi abante benshi ntibemera ibyo mvuga, iyo mbaganiriza banyita injiji, ariko ubu ndi umwami, ndi nka Yesu.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muvuzi ukoresha ibyatsi yakomeje avuga ko agirana umushyikirano wa hafi n’Imana ikaba imuha ibisubizo by’ibibazo byugarije rubanda rumukikije bityo akaba ari nka Yesu.
Zamokwakhe Nzama
Uyu mugabo ukiri muto yashakanye n’umugore umwe gusa, akaba azwi ho kugira imodoka nziza kandi yihuta cyane, ndetse no kuba akunze kuza mu myanya y’imbere mu birori bitandukanye mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *