OMS yahaye RDC toni hafi 35 z’imiti n’ibikoresho

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gushimangira ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo cy’ubushita, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatanze toni 33.5 z’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu, itariki 20 Nzeri .

Niwo muzigo w’ubu bwoko wa mbere munini OMS yohereje binyuze mu kirere mu karere ka Afurika kuva uyu mwaka watangira nk’uko iyi Nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Ibi bije nyuma y’ibyumweru bibiri hoherejwe toni zirenga 14 za mbere z’ibikoresho byihutirwa, mu rwego rwo gushyigikira ingamba zo gukumira no kurwanya indwara ndetse n’ubuvuzi mu rwego rw’iki cyorezo kiriho.

Nk’uko bitangazwa na OMS, ngo ibyo byabyaye byombi bizagira uruhare runini mu gutanga serivisi zo gukumira no kuvura indwara mu gihugu mu mezi atatu ari imbere.

Imibare ya OMS yerekana ko DRC yihariye 90% by’abantu bamaze kwandura icyorezo cy’ubushita kimaze kugaragara mu bihugu 14 muri Afurika n’abantu 30.000 bacyanduye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *