Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha wihariye w’Urukiko ushinzwe guhashya ibyaha by’ubukungu n’iterabwoba (CRIET), ngo uwahoze ari minisitiri n’umucuruzi ukomeye begereye Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Benin, bamuha amafaranga, bagamije gutegura coup d’etat yagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu uza. Uyu musirikare ariko ibi yaba yarabyanze .
Muri Bénin, nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha udasanzwe wa CRIET, Mario Métonou, uwahoze ari Minisitiri wa Siporo Oswald Homeky n’umucuruzi Olivier Boko, inshuti magara ya kera ya Perezida wa Bénin, Patrice Talon, begereye ukuriye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Dieudonné Tévoédjrè, maze bamuganiriza ku mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi.
Uyu mushinjacyaha yagize ati: “Umuyobozi w’ingabo zirinda perezida yahawe akazi na Minisitiri Oswald Homeky mu izina rye ndetse n’irya Bwana Olivier Boko ko gukuraho ubutegetsi ku ngufu ku itariki ya 27 Nzeri 2024”.
Kugira ngo bamwumvishe nk’uko tubikesha RFI, abo bagabo bombi bafunguriye konti Lt. Col. Dieudonné Tévoédjrè muri banki yo muri Cote d’Ivoire, bashyiraho miliyoni zisaga 100 CFA. Bivugwa kandi ko batanze amafaranga cash kandi menshi.

Abagabo bashinjwa gushaka guhirika Talon
Nk’uko umushinjacyaha abitangaza, ngo uwahoze ari Minisitiri wa Siporo yafatiwe iwe mu ijoro ryo ku itariki ya 24 rishyira ku wa 25 Nzeri ubwo yari arimo guhereza komanda w’ingabo zirinda perezida ibikapu by’amafaranga. Amashusho y’ibikapu n’inoti byari byazanywe mu modoka ya 4X4 ya minisitiri byamurikiwe abanyamakuru.
Mario Métonou asobanura ko ayo mafaranga agera kuri miliyari 1.5 z’Ama-CFA kandi yari ahawe Lt. Col. Tévoédjrè kugira ngo bamwemeze gukora coup d’etat. Umushinjacyaha ntagaragaza uwashyize ku karubanda uyu mushinga. Amakuru agera kuri RFI ariko avuga ko Lt Col. Tévoédjrè yafatanwe na minisitiri uwo munsi ku wa Kabiri arabazwa ariko bivugwa ko yahise arekurwa.



One Response
Benin: Haburijwemo Coup d’etat yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu
INKURU IRIMO UBUSWA BWINSHI,WAGOMAGAGUSHIRAMO IZINA RYA PRESIDENT,AYOMAFRANGA ANGANA ATE MU MANYARDA….