Ntibumva kimwe itegeko rigenga ibimina

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi Leta y’u Rwanda itangaje itegeko rigenga ibimina, bamwe mu babirimo baryakiriye mu buryo butandukanye. Hari ababona ko ari uburyo bwiza bwo guhashya imikorere mibi hamwe na hamwe, mu gihe abandi baribona nk’uburyo bwo kwinjirira ubwisanzure bwabo.

Leta y’u Rwanda isobanura ko ikimina ari “uburyo abantu bagize itsinda batanga amafaranga bagamije kwizigamira no kugurizanya hagati yabo mu buryo babyumvikanyeho”, kikaba “gishyirwaho nibura n’abantu batanu”, nkuko iteka, ryasuzumwe rikanemezwa n’inama y’abaminisitiri, ribivuga.

Tharcisse Tabaro, ukora akazi k’izamu mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, uri mu kimina,avuga ko nubwo kugeza ubu bataramenya imikorere mishya, “uko nabyumvise byaba ari byiza kuko hari igihe byambura abantu ukabura aho urega”.

Ariko Eudes Duhawenimana, impuguke mu buhinzi (agronome) ikorera mu karere ka Nyamagabe, na we uri mu kimina, asanga “kugenzura cyane bitari ngombwa… umuntu yaba ameze nkaho adafite liberté [ubwisanzure]”.

Leta ivuga ko itagamije kubangamira ubwisanzure, ko ahubwo ishaka kunoza imikorere y’ibimina, harimo no kwirinda ubwambuzi bujya bubaho kuri bamwe mu banyamuryango.
Tabaro, uvuga ko ari mu kimina cy’abantu 60 barimo abacuruzi n’abakozi bo mu rugo, agira ati: “Kugeza ubu aka kanya, [abategetsi] ntabwo baraza kuduha amabwiriza. Uko nabyumvise [mu iteka], byaba ari byiza kuko hari igihe byambura abantu ukabura aho urega.

“Bizaba bifite ubuziranenge. Iyo bigiye muri leta, biba byiza kuko ishyiramo n’imbaraga zo kubyishyuriza. N’abafite amanyanga [uburiganya] yashira.”

Iryo teka rya Minisitiri w’imari n’igenamigambi ryo ku itariki ya 21 Kanama 2024, rigenga ibimina, ryasohotse muri nimero idasanzwe y’igazeti ya leta yo ku wa 22 Kanama, risaba ibimina kugira konti muri banki no kwiyandikisha mu buyobozi bw’umurenge biherereyemo.

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwatangajwe mu Kuboza (12) mu 2018 bugaragaza ko Abanyarwanda bitabira ibimina, binazwi nk’amatsinda, kurusha uburyo busanzwe bwo mu bigo by’imari.

Imibare y’ubwo bushashatsi ku ngo, bukorwa buri myaka itatu n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko kugeza mu 2017, 58% by’ingo z’Abanyarwanda batangaga umusanzu mu kimina. 41% by’ingo zabitsaga kuri konti yo mu kigo cy’imari, naho 75% by’ingo zabitsaga muri kimwe muri ibyo, nkuko byasubiwemo n’ikigo cy’u Rwanda cy’ubushakashatsi n’ubusesenguzi ku ngamba (IPAR).

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ntibumva kimwe itegeko rigenga ibimina
    Imana.iradukunda.chanamatayo.23.1.24adrese.njakwari.kagoma.mama.wimana.barakagira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *