Ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko umutwe wa M23 ari wo wabaye nyirabayazana y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu.
Ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira ni bwo ubu bwato bwa MV Merdi bwavaga i Minova bwakoreye impanuka hafi y’icyambu cya Kituku i Goma.
Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Commisaire Divisionnaire Ekuka Lipopo Jean-Romuald, ku mugoroba wo ku wa Kane yatangaje ko abantu 23 ari bo byahise bimenyekana ko baguye muri iriya mpanuka; na ho 58 batabarwa bakiri bazima mbere yo kujyanwa mu mavuriro atandukanye yo mu mujyi wa Goma.
Umuvugizi wa Perezidansi ya RDC, Erik Nyindu Kibambe, yatangaje abagenzi bari batwawe na buriya bwato “bahisemo ubu buryo bw’urugendo, birinda kunyura mu bice byo ku butaka bigenzurwa n’ingabo za M23.”
M23 ntacyo iratangaza ku bivugwa na Leta ya Kinshasa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyateye iriya mpanuka, gusa bikekwa ko ubwato bwari butwaye umubare munini w’abantu ndetse n’ibicuruzwa.


