Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yahaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda igihe ntarengwa cyo kuba yamaze gusaba imbabazi Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Gen Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yamenyesheje Ambasaderi William Popp ko nibigera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha atarasaba Museveni imbabazi, agomba guhita ava ku butaka bwa Uganda.
Ati: “Uyu Ambasaderi wa Amerika uriho [muri Uganda] nibigera ku wa Mbere saa 09:00 z’igitondo we ubwe atarasaba imbabazi Mzee kubera imyitwarire ye itari iya dipolomasi mu gihugu cyacu, tuzasaba ko ava muri Uganda. Nta kibazo dufitanye na Amerika nk’uko nabivuze inshuro nyinshi, ni igihugu dukunda kandi twubaha”.
Gen Muhoozi yunzemo ko afite ibimenyetso by’uko Ambasaderi Popp amaze igihe arwanya Guverinoma y’ishyaka NRM riyoboye Uganda.
If this current US Ambassador does not apologize to Mzee personally by Monday morning (9.00am) for his undiplomatic behaviour in our country we will demand he leaves Uganda. We have no problem with the USA, as I have said many times it is a country we love and admire. But lately…
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 4, 2024
Uyu musirikare mu bundi butumwa yari yanditse ku rubuga rwe rwa X, yari yateguje uriya mudipolomate ko agiye kumushozaho intambara amuhora “kubahuka” Perezida Yoweri Museveni ndetse no “gutesha agaciro” itegekonshinga rya Uganda.
Ati: “Bavandimwe banya-Uganda, ni inshingano zanjye zikomeye kubamenyesha mwese ko twe nk’igihugu turi hafi guhangana bikomeye na Ambasaderi wa Amerika uriho mu gihugu cyacu, ku bwo kubahuka Perezida wacu dukunda kandi twishimira ndetse no gutesha agaciro itegekonshinga rya Uganda.”
Fellow Ugandans, it is my solemn duty to announce to you all that we as a nation are about to have a serious confrontation with the current US Ambassador to our country. For disrespecting our beloved and celebrated President and for undermining the constitution of Uganda.
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 4, 2024
Gen Muhoozi avuga ko Ambasaderi William Popp usibye kubahuka Perezida Museveni, yanubahutse Guverinoma ya Uganda ndetse n’abaturage b’iki gihugu.
It is not only General MK. It is President Museveni, the government and the people of Uganda too. This is not a personal issue between me and the current US Ambassador, this is a national issue and you'll see that NO foreign country will ever dominate Uganda again! https://t.co/8QIT7Rdme2
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 4, 2024
Uyu musirikare akomeje kotsa igitutu uriya mudipolomate, nyuma y’umunsi umwe Ambasade ya Amerika i Kampala itangaje ko hari abapolisi ba Uganda Washington yafatiye ibihano ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Aba bashinjwa iyicarubozo, ubugome, ibikorwa bya kinyamaswa ndetse no gutanga ibihano bikakaye barimo Bob Kagarura, Alex Mwine, Elly Womanya na Hamdani Twesigye bose basanzwe ari abapolisi bakuru muri Uganda.
Ibihano bafatiwe birimo kuba bo n’imiryango yabo batemerewe gukandagira muri Amerika.
Iki gihugu kandi kimaze igihe cyarafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda ndetse n’abayobozi baho kibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibyaha bya ruswa.


