Sudani: Igitero cya RSF muri Leta ya Al Jazira cyiciwemo abasivili 25

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba za Rapid Support Forces zirwanya ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani zagabye igitero mu midugudu yo mu burasirazuba bwa leta ya Al Jazira zihitana abantu 25.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavuze ko ibyo byabaye nyuma y’uko Abuagla Keikal, umwe mu basirikare bakuru bo mu mutwe wa RSF ukomoka muri iyo leta yitandukanyije nawo akajya mu gisirikare cya leta.

Bivugwa ko igihe abarwanyi b’umutwe wa RSF bari bibasiye iyi leta kuva mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize, ingabo za Keikal zabakumiriye zirengera abasivili bahatuye nk’uko tubikesha VOA.

Nyuma y’uko yitandukanyije n’uyu mutwe akajya ku ruhande rwa leta ku Cyumweru ariko, ibintu byarahindutse.

Inyeshyamba za RSF zahise zibasira iyi leta mu gisa nko kwihimura nk’uko impirimbanyi zimwe zabitangaje zivuga ko zasahuye zikica n’abaturage.

Baravuga ko muri iki gihe noneho nta ngabo zirengera abaturage, zishyira zikizana muri ibyo bikorwa by’ubugizi ba nabi.

Itsinda riharanira demukarasi ryitwa “Rufaa Resistance Committee”, ku wa Kabiri ryatangaje ko kuva ku Cyumweru, abantu 25 biciwe mu Mujyi wa Rufaa no mu midugudu iwukikije.

Abaturage benshi b’uyu mudugudu bakuwe mu byabo. Hari amakuru aturuka mu byegeranyo bitandukanye yemeza ko hari n’abafashwe ku ngufu

Abaturage b’umujyi wa Hilalia baravuga ko babonye ingabo za RSF zisahura mu masoko no mu mazu avurirwamo abarwayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *