Perezida wa Repubulika , Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri, itariki 12 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko yifuza kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kazakhstan, ubwo yahuraga na mugenzi we w’iki gihugu, Kassym-Jomart Tokayev, bahuriye i Baku muri Azerbaijan, aho bitabiriye inama ya 29 ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (COP29) .
Impande zombi zaganiriye ku cyerekezo cy’iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi mu rwego rwa politiki n’ubucuruzi n’ubukungu, ndetse n’amahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’imiryango mpuzamahanga. Perezida Tokayev yashimangiye akamaro ko gushimangira ubufatanye bukomeye kandi bwunguka n’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame na we yashimye cyane ibyo igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho mu iterambere rya politiki n’imibereho myiza y’abaturage ndetse anagaragaza ko yifuza kwagura ubufatanye na Kazakhstan.
Inama yabo irangiye, Perezida Kassym-Jomart Tokayev yatumiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ngo azasure Kazakhstan nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Azerbaijan (Trend News Agency) ivuga.

Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi bije bikurikira inama yo muri Nzeri yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahaberaga Inama y’Inteko Rusange ya Loni, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.
Twabibutsa ko inama ya 29 y’inama y’abayagiranye Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’Ikirere (COP29) izarangira ku itariki ya 22 Ugushyingo, yafunguwe ku mugaragaro ku itariki ya 11 Ugushyingo kuri Stade Olempike ya Baku.
Ibi birori nibyo binini byateguwe na Azerbaijan kugeza ubu kandi ni ubwa mbere akarere kakira inama nk’iyi muri Azerbaijan. Muri COP29, ibirori byo ku rwego rwo hejuru, hari hateganyijwe inama y’abayobozi b’Isi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 13 Ugushyingo.
Ikintu nyamukuru cyitezwe muri COP29 ni ukwemeranya ku ntego nziza kandi yifuzwa ya New Collective Quantitative Goal (NCQG) ku bijyanye no gushora imari mu kurinda ikirere. Ubuyobozi bwa COP29 bwatangije ingamba 14 zirimo guhuza ibikorwa byo kurinda ikirere n’intego z’iterambere rirambye (SDGs).


