Espagne: Inkongi y’umuriro ku kigo cyita ku bageze mu zabukuru yahitanye nibura 10

Sangiza iyi nkuru

Abantu icumi nibo bapfuye abandi babiri bameze nabi nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inzu yita ku bageze mu za bukuru mu karere ka Zaragoza mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Espagne.

Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Ugushyingo 2024, mu rugo rwitwa Jardines de Villafranca mu Mujyi wa Villafranca de Ebro, uherereye mu minota 20 uvuye mu Mujyi wa Zaragoza.

Ubuyobozi bw’ibanze bwavuze ko mu gihe cy’umuriro hari abantu 82 bari mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru, barimo abaturage, abaforomo ndetse n’abakozi babunganira. Umubare nyawo w’abakomeretse cyangwa abababaye nturamenyekana, ariko abantu babiri bari mu bitaro kandi bamerewe nabi.

Abashinzwe kuzimya umuriro bashoboye kuzimya umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu kandi icyateye inkongi y’umuriro ubu gikomeje gukorwaho iperereza nk’uko abayobozi babitangaza.

Abakozi bashinzwe ubuzima, abakorerabushake bashinzwe kurengera abaturage, abapolisi, abahanga mu by’imitekerereze ya muntu, abashinzwe imibereho myiza bose bari aho kugirango batange ubufasha.

Fernando Beltr?n, intumwa ya Guverinoma mu Karere ka Arag?n kegeranye n’ahabereye ibi, yavuze ko umuriro watangiriye muri kimwe mu byumba by’inyubako, kandi ko impfu zishobora kuba zatewe no guhumeka umwotsi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga, yatangarije abanyamakuru ko ibyabaye biteye agahinda.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro S?nchez, yanditse kuri X, ko “yashenguwe n’amakuba yabaye”.

Yanditse ati: “Nizeye ko abantu barembye bakira vuba bishoboka.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *