Uganda: Utunyamasyo dusaga 150 twafashwe mu bicuruzwa bigiye koherezwa hanze

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cya Uganda gishinzwe kwegeranya imisoro n’amahoro muri uganda, URA cyafashe udukoko two mu gasozi tuzwi nk’utunyamasyo tugera ku 152 dupakiye mu mifuka bagiye kutwohereza hanze.

group
URA yihutiye gushyikiriza inzego zibishinzwe utunyamasyo ngo dukurikiraanwe mu buzima bwa two dusanzwemo

URA yatangaje ko utu tunyamasyo twari dupakiye mu mifuka bayivanze n’indi irimo ibicuruzwa bisanzwe, bikaba bikekwa ko twari tugiye kuherezwa mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Utu tunyamasyo twari twavuye mu karere ka Mbale gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda, aho abo bita ba rushimusi bagiye badutoragura hiryo no hino gusa muri kariya karere tukaba ari ho twari twiganje.
tortoise
Agnes Nabwire, umukozi muri URA, yavuze ko utu tunyamasyo twai dufite agaciro k’ibihumbi 5 by’Amadolari abadufatanywe bakaba nta byangombwa bari bafite bibemerera byo gutunga inyamaswa zo mu gasozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *