Ibya Rwatubyaye Abdul no kujya kwivuriza muri Marocco byaba byaraheze he?
Nyuma y’imvune myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yagize, byari biteganyijwe ko agomba kujya kwivuriza muri Morocco nyuma y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa, Nyuma y’aho aya matora asubikiwe, bwiza.com yagereye Rwatubyaye agira icyo abivugaho. Mu kiganiro na bwiza.com, Rwatubyaye yadutangarije ko ntarirarenga n’ubwo yasubiye mu kibuga ariko hakiri gahunda ko isaha ku isaha azajya kwivuza […]
Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka isaga 4 azira kwiba udusafuriya 2
Umugabo witwa Francis Mugambi Kibiki wo muri Kenya yahamwe n’icyaha cyo kwiba udusafuriya 2 tw’abaturanyi be, urukiko rukaba rwanzuye ko agomba gufungwa imyaka 4 n’amezi 6. Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko ngo yinjiye mu rugo rw’umugore witwa Mary Akinyi bose bakaba batuye mu gace ka Nanyuki, aho yamwibye amasafuriya 2 afite agaciro k’Amashilingi ya Kenya […]
New York: Perezida Trump arafata ijambo ku nshuro ya mbere mu Nteko rusange ya Loni
Nk’uko amategeko Loni igenderaho abiteganya , buri mwaka,abakuru b’ibihugu byose byo ku isi bihuriye mu muryango w’Abibumbye bahurira i New York mu Nama Nkuru ya Loni [ General Assembly], mu magambo y’icyongereza. Ni inama iteganywa n’Itegeko 57/30, mu gika cya 1 kigira kiti“Inteko rusange isanzwe izajya iterana buri mwaka, ku munsi wa Kabiri w’icyumweru cya […]
Muyoboke yavuze impamvu adakorana n’abahanzi baririmba Hip Hop
Uhagarariye inyungu z’itsinda rya Charli na Nina, Muyoboke Alex, yagize icyo avuga ku kuba atarigera akorana n’abahanzi baririmba injyana ya Hih Hop nk’umujyanama, kuri we ngo abona badacuruza cyane nk’abakora izindi njyana. Muyoboke Alex, ni umwe mubabashije gukorana n’abahanzi benshi mu byamuzika, barimo Tom Close, Urban Boyz, Dream Boys, Kid Gaju, Social Mula ndetse na […]
Gahini: Umukobwa arihakana umuganga urwariye i Ndera umushinja kumubenga
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo humvikanye inkuru y’umusore Byaruhanga wahoze ari umuganga mu bitaro bya Gahini byo mu karere ka Kayonza, wagaragaje ibimenyetso cy’uburwayi bwo mu mutwe anavuga ko hari umukobwa bakundanye akamwihinduka nyamara yari yaramusezeranyije ko bazabana. Nubwo umusore akirwariye mu bitaro by’i Ndera, umukobwa ahakana ko atigeze akundana na we, yemwe ko nta […]
Amerika ishobora kugabanya inkunga yageneraga Loni
Ishami rya loni ryita ku mpunzi, HCR ritangaza ko inkunga Leta zunze ubumwe za Amerika zageneraga iri shami zishobora kuzagabanuka. Ibyo byatangajwe n’umukuru wa HCR, Filippo Grandi ubwo yahuraga n’umunyamabanga wa leta wa Amerika, Rex Tillerson kuri iki cyumweru ku cyicaro cya Loni i New York nkuko VOA yabitangaje. Abo bategetsi babonanye, imbere y’inama rusange […]
Uganda: Utunyamasyo dusaga 150 twafashwe mu bicuruzwa bigiye koherezwa hanze
Ikigo cya Uganda gishinzwe kwegeranya imisoro n’amahoro muri uganda, URA cyafashe udukoko two mu gasozi tuzwi nk’utunyamasyo tugera ku 152 dupakiye mu mifuka bagiye kutwohereza hanze. URA yatangaje ko utu tunyamasyo twari dupakiye mu mifuka bayivanze n’indi irimo ibicuruzwa bisanzwe, bikaba bikekwa ko twari tugiye kuherezwa mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Rwamagana: Ni umusore w’imyaka 49, ni imanzi, azarongora umugore azahabwa n’Imana
Ndutiye Felecien afite imyaka 49, atuye mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, avuga ko atigeze agira igitekerezo cyo kubaka urugo mu myaka 49 amaze ku isi, kudashaka umugore hari impamvu zabiteye zirimo gutegereza umugore azahabwa n’Imana. Ku myaka 49 y’amavuko, ntabwo yari yanakora imibonano mpuzabitsina, abiterwa no kubaha Imana, […]
Dore ibintu 8 by'ibanze ukwiye kureba ku mukobwa ukamwirinda igihe ushaka umugeni
Buri muntu uri mu rukundo ahanini usanga intego nyamukuru ari kubana nk’umugore n’umugabo, gusa hari benshi babijyamo bagamije gushimisha imibiri yabo cyangwa ku bw’inyungu zabo bwite zitandukanye n’urukundo. Ni byiza kumenya bimwe mu bintu bishobora kukwereka ko umukobwa mukundana nta gahunda yo kubaka urugo imurimo. Ntahaga imibonano mpuzabitsina Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira […]
Kidumu ntatewe ubwoba n’abahanzi bo muri Nigeriya mu mugambi we wo kwigarurira Afurika
Kidumu Kibido, umuhanzi wo mu Burundi, aravuga ko aho agejeje umuziki we mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba , igisigaye ari ugufata Afurika yose, yongeyeho ko adatewe ubwoba n’umuvuduko abahanzi bo muri Nigeriya bariho muri Afurika. Kidumu yatangije ibi nyuma y’aho yari abajijwe n’ikinyamakuru kimwe cyo mu Burundi, impamvu ari umuhanzi w’umuhanga ariko akaba atabasha gufata […]
Perezida Museveni agiye guhura na Trump mu nama ya UN
Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yamaze gusesekara mu mujyi wa New York, aho agiye kwitabira inama ku mpinduka z’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 7, aho biteganyijwe ko azanabonana na perezida w’Amerika, Donald Trump Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri, ikaba izabera ku kicaro ikaba izaba yahuriyemo n’abakuru b’igihugu bitandukanye ku […]
Ingabo z’u Bushinwa n’u Burusiya zatangiye imyitozo hafi ya Koreya ya Ruguru
Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2017 , ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byatangiye gukorera hamwe imyitozo ikaze y’intambara, aho ingabo zitwaje amato y’intambara na za kajugujugu byabyutse bicicikana hafi y’inkombe z’inyanja ya hafi na Koreya ya Ruguru. Ibi kandi bije mu gihe i New York muri Amerika iteganijwe ko mu gihe cy’inama […]
Inka ya njye yabyaye igisa n’umuntu, ihene ibyara igisa n’ingona, mpangayikiye umugore wanjye na we ugiye kubyara- Nkore iki?
Bantu musenga ndagirango mungire inama cyangwa se mumpe inkunga y’amasengesho, kuko ibirimo kubera mu rugo rwanjye ni ibidasanzwe, none bakunzi ba bwiza.com iyo nkunga ndayibasabye. Muri uyu mwaka amatungo ya njye yanteye ubwoba, mu kwezi kwa 3 inka yacu, yarabyaye, tugiye kubona tubona ikubise hasi inyana ifite mu maso hasa n’ah’umuntu, ubwoba buratwica, icyo nyana […]
Mpayimana Philippe yatangaje ko ashobora kwiyamamariza ubudepite
Mpayimana Philippe uherutse gutsindwa mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, yatangaje ko ashobora no kongera agahatana mu matora ataha y’abadepite. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa interinete yagize ati “Nabashije guhura no kuganira n’abanyarwanda batandukanye baba mu Bufaransa, mbashimira uruhare rwa bo mu kunshyigikira mu matora aheruka, kuko abari muri diasipora […]
Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya
Bibiliya, igitabo gitagatifu kirimo ijambo ry’Imana, amagambo atondetse gihanga kandi yuje intekerezo y’ubwenge bwageza muntu kuri byinshi. Abasoma Bibiliya bose, buri wese areba umurongo uganisha aho yifuza, kuko nta cyo udasangamo. Imigani , igice cya 30…: Imiryango, ubugenge, ibidahaga, ibito bifite ubwenge n’ibindi. Bibiliya ivuga ko iyi ari imigani y’umunyabwenge, Aguri, akaba ari umwe mu […]
Burundi: Umugabo yatwikiye abana be 2 mu nzu
Ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2017, umugabo yatwikiye abana be 2 mu nzu, bahita bapfa. Ayo mahano yabereye mu gace ka Rubirizi muri Mutimbuzi mu gihugu cy’u Burundi, umubyeyi w’aba bana akaba yaratawe muri yombi na polisi, ari nayo yatangaje aya makuru ariko icyaba cyaramuteye kubuza ubuzima aba […]
Nyamasheke: Abagifite amabati ya Fibrociment barasabwa kuyakuraho vuba
Ubuyobozo bw’akarere ka Nyamasheke burasaba abagatuye bagifite inzu zisakaje amabati ya Fibrociment, kuyakuraho vuba mu gihe avugwaho kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Ibi umuyobozi w’akarere yabitangaje ku wa 16 Nzeri 2017, ubwo ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rw’umuryango mutagatifu rwa Nyamasheke, bamurikirwaga aho igikorwa cyo gusimbuza aya mabati andi asanzwe adafite ingaruka ku buzima […]
Afuriya y’Epfo: Sosiyete y’indege ya Airlink igiye kujya ikorera ingendo mu Rwanda
Mu myaka ya 2014 na 2015, ni bwo haherukaga kuvugwa amakuru ku bwikorezi bunyura mu kirere hagati y’u Rwanda na sosiyeti y’indege yo muri Afurika y’Epfo ya Airlink. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuva icyo gihe, nta makuru yongeye gutangazwa yerekeranye no kuba ibyo byaba byarashyizwe mu ngito. Muri iyi minsi na none, nibwo iyi sosiyete yongeye gutangaza […]