Perezida Nkurunziza yemereye Ban Ki-moon kuganira n’abatavuga rumwe nawe ntawuhejwe no gufungura abantu 2000

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yemeye ko abantu 2000 bagiye gufungurwa , ndetse anemera kuganira n’abatavuga rumwe nawe nta muntu uhejwe.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon nyuma yo kubonana na perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Ariko uyu mubare w’abantu 2000 bagiye gufungurwa wakosowe na perezidansi y’u Burundi.

Imbere y’itangazamakuru, Ban Ki-moo yari yatangaje ko perezida Pierre Nkurunziza yamwemereye gufungura abantu 10,000 nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Ku ruhande rwe, perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ko anejejwe cyane no kubona Ban Ki-moon yagendereye u Burundi, kandi ngo leta ayoboye na Loni barumvikana ku bikeneye gukorwa binyuze mu biganiro.

Cb4sT8OXIAAc6JR

Perezida Nkurunziza yakomeje avuga ko banaganiriye no ku bindi bibazo byo mu karere, aho ngo babwiye Ban Ki-moon ko u Rwanda rubaniye nabi u Burundi, bakaba bavuze ko bafite ibimenyetso, ibyemezo ndetse n’uko babafasha kugirango iyo myitwarire Abanyarwanda bayireke Abarundi n’Abanyarwanda babane neza nk’uko byahozeho kuva kera.

Mu ijoro ryakeye, Ban Ki-moon yabashije kubonana n’banyapolitiki batandukanye b’Abarundi barimo perezida wa Sahwanya Frodebu, Leonce Ngendakumana, Charles Nditije uyobora igice cya UPRONA kitemewe n’amategeko, ndetse na Agathon Rwasa wo mu ihuriro Amizero y’Abarundi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahagurutse i Bujumbura kuri uyu wa 23 Gashyantare yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yahereye i Goma, akazakomereza Kitchanga muri Masisi.

Kimwe mu byo yitezweho muri Congo nk’uko tubikesha Radio Okapi, nuko agomba gusiga atanze igisubizo kimwe kandi kirambye cy’ikibazo cy’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda umaze imyaka ukorera mu burasirazuba bwa Congo.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *