Ibintu 10 umukobwa wese yifuza ko umuhungu bakundana yamukorera
N’ubwo abakobwa mu miterere yabo badakunda guhita berekana amarangamutima n’aho bahagaze mu rukundo,iyo barwinjiyemo neza nibo usanga rwatwaye cyane. Hari ibintu rero abakobwa mu rukundo baba bashaka ko umuhungu amenya ndetse akabibakorera. Ibi bintu bihora mu ndoto ,ibitekerezo by’abakobwa benshi ndetse hafi ya bose bari mu rukundo(Bafite abahungu bakundana). 1.Kumubwira ko muzarushinga Umukobwa aho ava […]
USA ngo irashaka guhirika ubutegetsi muri Afurika y’Epfo
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku Butegetsi muri Afurika y’Epfo Gwede Mantashe aravuga ko Leta Zunze ubumwe za Amerika ziri kwihererera zigategura inama rwihisha zigamije guhirika ubutegetsi muri Afurika. Mu rugendo rwo kwamagana amacakubiri muri Afurika y’Epfo, Ishyaka riri ku butegetsi ANC ryikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka guhungabanya umutekano, igamije guhirika ubutegetsi buriho. Umunyamabanga […]
Huye: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye irakangurira abagatuyemo kutanywa no kudacuruza ibinyobwa by’ubwoko bwose bitemewe n’amategeko kandi bakayiha amakuru y’abantu babikora. Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya litiro 3040 za Muriture, zikaba zarafatiwe aho zacururizwaga mu kagari ka Karama, ho mu murenge wa Ruhashya. Zafatanywe abantu batandatu ku itariki 20 Gashyantare, kandi zikimara gufatwa […]
Perezida Nkurunziza yemereye Ban Ki-moon kuganira n’abatavuga rumwe nawe ntawuhejwe no gufungura abantu 2000
Nyuma yo kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yemeye ko abantu 2000 bagiye gufungurwa , ndetse anemera kuganira n’abatavuga rumwe nawe nta muntu uhejwe. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon nyuma yo kubonana na perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Ariko uyu mubare w’abantu 2000 bagiye gufungurwa wakosowe na […]
Mu gihe Wenger yemeza ko Sanchez ari bwandagaze FC Barcelona, Suarez we avuga ko baza kwica Arsenal
Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo habe umukino ukomeye uza guhuza ikipe ya Arsenal na FC Barcelona, watangiye kuvugisha amangambure benshi haba ku bakinnyi ndetse n’abatoza ku mpande zombi. Ibyo byatumye umutoza Wenger yemeza ko umukinnyi we Sanchez ubu umeze neza ari bwandagaze ikipe ya Barcelona. Mu gihe Louis Suarez we yavuze ko […]
Byinshi ku gitero Israel yigeze kugaba kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko kikagirwa ubwiru. Igice cya I
Kuwa 08 Kamena 1967, ubwo Intambara y’Iminsi 6 hagati ya Israel n’ibihugu byishyize hamwe by’Abarabu yari irimbanyije, igisirikare cyo mu kirere cya Israel cyagabye igitero ku bwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwitwaga USS Liberity bwari bushinzwe ibikorwa by’ubutasi bwari burimo gukurikiranira hafi iyi ntambara mu mazi adafite nyirayo mu Nyanja ya Mediterane, […]
Rulindo: Umugabo arashinjwa gutera nyina icyuma mu gihorihori
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016, umugabo witwa Niyonzima Donati utuye mu Karere ka Rulindo yateye icyuma nyina bapfa amasambu. Umukecuru Mukarwesa Generoza w’imyaka 65 y’amavuko yatwe icyuma n’umuhungu we bikaba bikekwa ko yamujijije imitungo no kumurogera umuryango. Mu kiganiro umuyobozi w’Akagali ka Kamushenyi, Nyirahategekimana Beata yagiranye na KT, […]
Abahanga bemeje ko Adolf Hitler yari afite igitsina gito n’ibya rimwe
Nyuma y’uko Hitler ashatse kwigarurira isi yose mu biganza bye bikaza kurangira atabigezeho , bamwe mu bahanga mu by’amateka n’abaganga bagiye bakuririkirana imibereho ye mu bubiko bw’ibitaro yagiye yivurizaho, bemeje ko uyu mugabo Adolf Hitler yagize uburwayi bwatumye avuka afite ibya rimwe ndetse n’igitsina gito. Hitler wakomokaga mu gihugu cy’Ubudage akaba yari umuyobozi w’Abanazi, byemezwa […]
Byinshi ku buzima bwa Producer Mkono Wake Elize, Umunyarwanda uri kubica bigacika muri Kenya
Producer w’Umunyarwanda uzwi nka Mkono Wake Elize ufite studio yitwa Spear Kick Records, kuri ubu akaba ari gukorera umwuga we i Nairobi mu gihugu cya Kenya, arashima urwego umuziki w’u Rwanda ugezeho nubwo yemera ko uko ikoranabuhanga rizamuka ugomba kujyana naryo, akaba avuga ko yifuza kugera ku rwego nk’urwa ba Dr Dre. Mu kiganiro kirambuye […]
Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa
Ku manywa yo ku italiki ya 20 Gashyantare 2016, mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rukomo, akagari ka Gashenyi, umugabo witwa Habamahirwe LĂ©onard, w’imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa. Byabaye ibyo itsinda ry’abahinzwe umutekano muri koperative yitwa Nyagatare Motar cooperative Union security Guard ryamuhagaritse kuko ngo ryari rifite amakuru ko, uyu Habamahirwe […]
Umuhungu wa Claver Mbonimpa uri mu gisirikare cy’u Burundi ngo yapangiwe kwicwa
Ibi ni ibyatangajwe na Claver Mbonimpa, umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (APRODH), avuga ko hari amakuru afite avuga ko umuhungu we uri mu ngabo z’u Burundi yapangiwe igitero cyo kumubuza ubuzima. Uyu muhungu wa Claver Mbonimpa ngo abarizwa mu ngabo z’u Burundi akaba ari mu bofisiye(officiers), ko yapangiwe igitero cyo kumuhitana mu gihe se […]
Amb. Stanislas Kamanzi yahakanye kugira Nigeria inama yo kwigira ku Rwanda kugirango ihashye Boko Haram
Ambasaderi Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria, arahakana amakuru aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria ndetse no mu Rwanda yavugaga ko yatangarije abanyeshuri bo muri AUN ko Nigeria yakwigira ku Rwanda mu kurwanya umutwe wa Boko Haram. Bimwe muri ibi binyamakuru birimo Premium Times byari byagize biti: “Guverinoma ya Nigeria ishobora guhangana n’ibibazo […]
Ese kugirango umwana abe umuhanga abikura mu rugo cyangwa ni mu ishuri?
Kugira ngo icyerekezo 2050 kigerweho, birasaba ko abana bakiri bato bahabwa uburere n’uburezi by’ibanze bifatika ireme ry’uburezi rikitabwaho, kuko ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bwenge bw’abaturage, akaba ariyo mpamvu hashyizweho politiki nshya izafasha abana bato kubona uburezi, uburere n’imibereho myiza bakiri bato. Mu gihe u Rwanda rutumbiriye icyerekezo 2050 na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) rukomeje gushyiraho ingamba […]
Donald Trump yongeye kwibasira Museveni ndetse yita Abagande bose ibigwari ukuyemo Kiiza Besigye
Umwe mu bakandida biyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ukomeje no kugenda yitwara neza, Donald Trump yibasiye perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko ko nta handi akwiriye kuba usibye muri gereza aho kuba mu ngoro y’umukuru w’igihugu. Ibi Donald Trump yabitangarije muri Carolina y’Amajyepfo, aho yari yagiye gusaba abaturage b’iyi leta kuzamuha […]
Umugandekazi Patience Sheila yasabye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kwitegereza igitsina cye
Sheila Patience Don Zella, umuherwekazi ukomoka muri Uganda benshi bakaba banemeza ko afite ubwiza bukurura abagabo, Kuba afite umubiri woroshye bituma ashitura ibyamamare bitandukanye gusa ibyo byatumye yifotoza amafoto ayohereza ku mbuga nkoranyambaga arinako ashishikariza rubanda kwitegereza neza igitsina cye kurusha ibindi bice by’umubiri we. Uyu mubyeyi w’abana 4 ngo ntaterwa isoni no kuba yiyambika […]
Hussein Radjabu yigaramye abamushinja kuba hamwe na Gen Godefroid Niyombare
Hussein Rajdabu ni umwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi akaba yarabaye umwe mu bagaragaje ko badashyigikiye Perezida Nkurunziza kuri manda ya 3, mu gihe yashinjwaga kuba hamwe na Gen Niyombare Godefroid yabihakanye yivuye inyuma. Mu gihe Radjabu yashinjwa kuba hamwe na Gen Niyombare na Alex Sinduhije ndetse ko ari nabo bategura ibitero byo […]
Umuhanzikazi Ray C yongeye gufungirwa mu bitaro kubera ibiyobyabwenge
Umuhanzikazi wigeze kubica bigacika mu myaka yashize mu gihugu cya Tanzania ndetse no mu karere, uzwi nka Ray C ariko amazina ye nyakuri akaba ari Rehema Chalamila, yasubijwe mu bitaro byo mu mujyi wa Dar es Salaam aho ameze nk’aho afungiye, nyuma yo kongera gukoresha ibiyobyabwenge birimo cocaine. Iyi nkuru dukesha Bongomovies.com, ivuga ko Ray […]
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwibutsa impunzi z’Abarundi ko icyemezo cyo kuzimurira ahandi ari ntakuka
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere yongeye gushimangira ko icyemezo iheruka gufata cyo kwimurira impunzi z’Abarundi ziri ku butaka bwarwo ari ntagisibya, ariko ko yizeza izi mpunzi ko bizakorwa hakurikijwe amahame mpuzamahanga. Itsinda ry’intumwa za guverinoma y’u Rwanda zari ziyobowe na minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Seraphine Mukantabana ndetse n’iry’abakozi ba HCR, kuri […]
Amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza
Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda bose kubera imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubufatanye nayo, bikaba aribyo byatumye amatora y’Abajyanama yo ku wa 22 Gashyantare 2016 akorwa mu mutekano usesuye ku buryo nta kintu na kimwe cyayahungabanyije. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Celestin Twahirwa atangaza ko mu rwego rw’umutekano, inzego […]