Umusore ukiri muto muri Nigeria aherutse gutungura abantu ubwo yatungukaga ahagombaga kubera ibirori byo kwizihiza iabukuru y’ubwigenge yambaye ishati itatseho amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu.

Uyu musore w’umuhanzi witwa Bisola Ojikutu bakunze keita Bizzyaski, ku mazina y’ubuhanzi, yateje ururondogoro mu baturage ubwo yaparikaga imodoka ye ubwo bizihizaga ubwigenge bagatungurwa no kubona avuyemo yambaye ishati itatseho inoti z’amafaranga 20 akoreshwa muri kiriya gihugu azwi nka Naira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu musore ngo ni umwe mu basore bakunze kwimenyekanisha cyane muri Nigeria, aho usanga n’amazina ahamagarwa mu gace kamwe Atari yo ahamagarwa mu kandi.

Yamenyekanye ku yandi mazina nka Tonto Dikeh, Iyanya, Lil Kesh, Charley Boy, Karen Igho n’andi.

Uyu musore yatangaje ko ibi yabikoze mu rwego rwo kugaragaza ko yibohoye, mu gihe iki gihugu cyizihiza isabukuru y’ubwigenge ku itariki ya Mbere Ukwakira buri mwaka, guhera mu 1960.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


