Ubu mu Rwanda hadutse uburyo bushya bwo kwerekana imideli nyuma y’iminsi micye umuhanzikazi Oda Paccy ashyize hanze ifoto yifotoje yamabye ubusa yikingirije ikoma agatangaza ko biri muri gahunda yo kwamamaza indirimbo ye nshya yiteguraga gusohora gusa akongeraho ko ari no muburyo bwo guteza imbere made in Rwanda(ibyakorewe mu Rwanda) kurubu byabaye nk’umuco aho bamwe mu bahanzi benshi bagaragye bifotozanya amakoma bisa nko kwigana uyu mubyeyi Oda Paccy.
Uku gukwirakwiza amafoto abagabo bambaye amakoma byavugishije benshi aho bamwe bavuga ko ari agahararo abandi bakagaragaza ko bashyigikiye Oda Paccy wabitangije ubwo yifotoraga yambaye ikoma gusa mu ntangiriro y’iki cyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ku ikubitiro umuhanzi Uncle Austin abinyujije kurubuga rwe rwa instagram Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2017, yagaragaye akoresha ikoma mu buryo busa neza nk’ubwo Oda Paccy yakoresheje. Austin yifashisjhije ikoma afata agafoto mu rwego rwo kujyana n’isi yiterambere
MC Tino wahoze aririmba mu itsinda rya TBB nawe ntiyatanzwe kuko yahise ashyira hanze ifoto nawe yabigenje nkabandi mu ikoma ritsitseho yifotoje agafoto agashyira kuri instagram ye, Nkusi Arthur umunyarwenya kabuhariwe nawe we yabonye ikoma ridahagije yerekeza iyurutoki yifotoza arwikinzeho agira ati “Njye ahubwo nkeneye urutoki rwose kugira ngo nkore Paccy Challenge.” Tino wahoze muri TBB nawe nuko Arthur we yayobotse iy’urutoki
Ibi byose ngo babikoze mu rwego rwo kujyana n’isi yihuta mu gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa bakagaruka mu ijambo rivuga ko ari Paccy Challenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuhanzikazi Oda Paccy yifotoje yambaye ubusa akingirijwe n’ikoma mu minsi mike ishize mu buryo bwo kumenyekanisha indirimbo yakoranya na Urban Boyz yitwa “Order” nkuko yabitangaje.
Oda Paccy yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitanduakanye nka No Boddy, niba ari wowe,Igikuba,ese nzapfa n’izindi. si Order akoranye na Urban Boys gusa dore ko hari nindi ndirimbo bakoranye yitwa Touch my Body yakunzwe mu myaka yashize ahagana 2013. Indirimbo ” Order ” Oda Paccy yamamaje akoresheje ifoto yambaye ubusa yikinzeho ikoma