Abo kwa Rwigara bavuze ko badasobanukiwe n'ibyaha bashinjwa, basaba ko urubanza rusubikwa

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017, urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo umuryango w’abo kwa Rwigara barimo umugore we Adeline ndetse n’abakobwa be 2 ari bo Diane na Anne Rwigara, aho ubunganira yasabye ko uru rubanza rwakongera gusubikwa ndetse bikubahirizwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uru rubanza rwari rwitabiriwe n’imbaga y’abaturage, uwunganira uyu muryango Me Buhuru Pierre Celestin yabwiye urukiko ko atigeze abona dosiye zikubiyemo ibirego by’abo yunganira bityo akaba yasabye ko bakwimura umunsi w’urubanza akabanza akayibona ndetse n’ababurana bakiga urubanza neza dore ko nab o bavuze ko na nubu bataramenya ibyaha bashinjwa.
Uyu mwunganizi yabwiye urukiko ko dosiye y’aba uko ari 3 bashinjwa ibyaha bitandukanye yayishatse ku rubuga rwa bo rwa interineti akayibura bityo ko atiteguye kuburana mu gihe we n’abo yunganira batariga urubanza neza.
Diane Rwigara ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano n’imikono y’abantu bapfuye mu gihe yahataniraga kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Murumuna we, Anne na nyina Adeline Rwigara bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda ariko ku ruhande rwa Adeline Rwigara ubushinjacyaha bukaba buvuga ko hiyongeraho icyaha cyo kubiba amacakubiri muri rubanda, ibi bigahamishwa amajwi aherutse gushyirwa ahagaragara, inyandiko mpimbano, ibaruwa Anne Rwigara yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique, ama liste y’abasinyiye Diane Rwigara ubwo yashakaga kwiyamamaza n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse uyu mwunganizi uvuga ko atarabona ayo madosiye, abo muri uyu muryango na bo bavuga ko bataramenya neza ibyaha baregwa n’ubwo ubushinjacyaha bwo buvuga ko babizi.
Urukiko rwubahirije iki cyifuzo ariko rubaha iminsi 2 gusa yo kuba bamaze gushyira ku murongo ibyo basabwa hanyuma bakazaza kuburana kuwa Gatatu w’iki cyumweru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *