CNDP ntiyemeranywa na HRW kuri raporo yasohoye ivuga ko ‘abajura bose bagomba kwicwa’ mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) uherutse gusohora raporo igaragaraza ko inzego z’umutekano mu Rwanda zishe abantu batandukanye, muri raporo ivuga ko leta y’u Rwanda yica abajura, yise ‘Thieve must be killed, abajura bagomba kwicwa’.

HRW ivuga ko bivugwa ko abantu 37 bishwe n’izo nzego z’umutekano muri raporo yasohotse muri Nyakanga 2017, ariko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu(CNDP) ikavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa, ikanabigaragaraza mu bushakashatsi yamuritse.

Abishwe bose ngo bakekwagaho ibyaha bitandukanye birimo n’ibito byose by’ubujura bakoze kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Werurwe 2017.

Iyi komisiyo ivuga ko 7 muri 37 bavugwa bakiriho ndetse bamwe muri bo baganiriye n’itangazamakuru, ubwo iyi komisiyo yarimurikiraga ubu bushakashatsi ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017. Abatakiriho ni abagiye bicwa n’indwara n’impanuka.

Majyambere Alphonse ababazwa no kubeshyerwa na HRW ko yibye inka akicwa kandi ngo atabitinyuka
Majyambere Alphonse ababazwa no kubeshyerwa na HRW ko yibye inka akicwa kandi ngo atabitinyuka

Mu bavugwa ko bapfuye barimo uwitwa Majyambere Alphonse wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro. Iyi raporo ivuga ko yishwe tariki ya 22 Nzeri 2017 arashwe na DASSO cyangwa Polisi azira kwiba inka. Hari kandi n’abandi bivugwa ko bishwe, nyamara iyi komisiyo ikaba yerekana aho baherereye mu gihe abapfuye igaragaza uko bapfuye binyuranye n’ibitangazwa na HRW.

Majyambere wambaye ikori aracyariho
Majyambere wambaye ikori aracyariho

Mu gihe HRW ivuga ko umurambo wa Uwintwali Thaddé wo mu Mudugudu wa Murambi mu Karere ka Rutsiro wasanzwe muri metero nka 20 uvuye ku rugo rwe nyuma yo gukurwa iwe n’abasirikari batanu ku mugoroba wo kuwa kuwa 13 Ukuboza 2016, aho ngo babanje kumuhata ibibazo ku ihene yari yibwe, NCHR yemeza ko yapfuye kera kuwa 25 Nzeli 1999 azize indwara yari amaranye igihe. Muri abo kandi hari n’abamaze imyaka hafi 20 bapfuye ndetse n’abavuga ko bishwe nyamara batazwi.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Nirere Madeleine, yavuze ko mu bo iyi raporo ivuga ko bishwe kandi bakiriho harimo Majyambere Alphonse, , Nyirabavakure Daphrose, Nsanzabera Tharcisse, Karasankima Jovan, Nzamwitakuze Donathe, Hanyurwabake Emmanuel na Habyalimana Elias.

Nirere
Nirere

Habyarimana Elias raporo ivuga ko yiciwe mu Kivu yishwe n’abasirikare azira kurobesha imitego itemewe ya kaningiri, ubu ngo aba mu Bubiligi. Kimwe na Karasankima Jovan na we bavuze ko yishwe amaze kwiba intama ariko ngo siko biri kuko aba mu Ngororero.

Uyu Nsanzabera Tharcisse bivugwa ko yabonywe bwa nyuma kuwa 17 Ukwakira 2016, iyi komisiyo yasanze afungiwe muri gereza Nyakiliba, afungiwe kwiba inka.

UwitwaNyirabavakure Daphrose ngo yimukiye muri Congo hamwe n’umugabo we, mu myaka itatu ishize.

Hari kandi abandi ivuga ko bapfuye barashwe nyuma yo kwiba ibikoresho, komisiyo yasanze barashatse kurwana na polisi bayambura imbunda bakaraswa.

HRW yavuze ko abantu 40 babajijwe bavuze ko bitabiriye inama z’abaturage mu turere twa Rubavu na Rutsiro, aho abayobozi b’ingabo n’abayobozi b’inzego za leta bavugiye ko abajura bagomba gufatwa bakicwa.

Nirere yabihakanye agira ati “Twasanze nta mabwiriza yigeze atangwa yo kwica abantu, nta hantu twabonye umuyobozi yakoresheje inama ati mwice abantu, uwo muco ntawo uhari.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi raporo ndende ya HRW igaragaramo ko ngo ingabo z’u Rwanda zagiye zica abantu mu buryo bw’iyicarubozo, abahoze mu mutwe wa FDLR nyamara Monusco ikaba yarabihakanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *