Guhatwa ibibazo kwa bamwe mu bapolisi bakuru ba Uganda bafungiye mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) kwakomeje kuri uyu wa Gatatu ahitwa Mbuya muri Kampala mu gihe inzego z’umutekano zikomeje guhiga abandi bakekwaho ibyaha. Aba barakekwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye birimo no gucyura ku ngufu bamwe mu banyarwanda bahungiye muri Uganda.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyatangaje amakuru y’itabwa muri yombi rya CP (Commissioner of Police) Joel Aguma ukuriye umutwe ushinzwe ikinyabupfura muri polisi uzwi nka Professional Standards Unit (PSU), ndetse n’uwahoze ashinzwe ibikorwa bidasanzwe by’uyu mutwe, Nickson Agasirwe.
Kuri uyu wa Gatatu hanamenyekanye ko umukuru wa Police Flyng Squad muri Kampala, Sgt Abel Tumukunde ndetse na ASP Magada wakoraga mu mutwe ushinzwe ubutasi ku byaha (Crime Intelligence Unit), nawe yatawe muri yombi.
Iyi nkuru iravuga ko aba bapolisi bari gukorwaho iperereza ku mabwiriza ya perezida Museveni bakekwaho kugira uruhare no gufasha mu byaha bikorwa muri Uganda birimo ubwicanyi, ubujura bwitwaje intwaro ndetse ngo no gucyura ku ngufu Abanyarwanda n’Abanya-Sudani y’Epfo bahungiye muri Uganda.
Abapolisi bashinjwa kuwa Mbere bagejejwe imbere y’akanama k’abashinzwe iperereza mu gisirikare gakuriwe n’umukuru wa CMI, Col Abel Kandiho. Bahaswe ibibazo bararekurwa basabwa kujya bitaba.
Nickson na Aguma bari barekuwe gatoya mu cyo abayobozi bise gushishikariza abandi bakekwa kwitanga bakabazwa ibibazo, ariko ngo ubwo bageraga Mbuya abakuru ba CMI bategetse ko batabwa muri yombi.
Ikinyamakuru Chimpreports kirakomeza kivuga ko ibi biri kuba mu gihe hashize iminsi Abanyarwanda benshi baba Uganda batabwa muri yombi barimo na Rene Rutagungira waburiwe irengero muri Kanama, umuryango we ukaba wemeza ko ari mu maboko ya CMI nubwo yo yakomeje kubihakana.
Iri tabwa muri yombi ry’abayobozi muri Polisi ya Uganda kuri ubu rihangayikishije benshi muri uru rwego rushinzwe kubahiriza amategeko perezida Museveni yakomeje gushinja kuba rwaracengewemo n’abagizi ba nabi.
Ibi kandi ngo bigaragaza uko perezida Museveni asigaye afata ubuyobozi bw’igipolisi, kuko ngo ubusanzwe aba bapolisi bakabaye basubiza komite ishinzwe disipuline mu gipolisi, ariko ngo kuba abapolisi bari gukurikiranwa n’urwego rwa gisirikare bigaragaza ko Museveni nta cyizere agifitiye ubuyobozi bw’igipolisi.
Ubwo yafataga ijambo mu rugo rwa nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi nyuma yo kwicwa, perezida wa Uganda yategetse umukuru w’igipolisi, IGP Kale Kayihura, gukura mu gipolisi aba bacengezi.
Icyo gihe Museveni yavuze ko ubwicanyi butandukanye bujya bukorwa mu gihugu haba hari ibimenyetso byageza ku babikoze ariko abanyabyaha bacengeye mu gipolisi bakabisibanganya.
Ati: “Hari ubwo batera ubwoba abatangabuhamya, bakica abatangabuhamya…niyo mpamvu abaturage batinya guha amakuru arebana n’abanyabyaha polisi.”
Igipolisi cyo ariko icyo gihe cyavugaga ko abapolisi bakekwaho uruhare mu byaha bari gukorwaho iperereza n’umutwe ushinzwe disipuline mu gipolisi ari wo PSU, gusa ngo igitangaje kikaba ari uko kuri ubu n’umuyobozi w’uyu mutwe, Aguma, nawe afunzwe akekwaho gufasha abanyabyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


