Yakoze ibirometero hafi 25 mu kirere akoresheje intebe isanzwe n’ibipurizo: Amafoto

Mu cyagaragaraga nka kamwe mu duce tuzaba tugize filimi, umugabo ukomoka mu Bwongereza, Tom Moragan, yakoze ibirometero hafi 25 mu kirere akoreshejeje intebe isanzwe yo kuruhukiramo yari iziritseho ibipurizo byinshi cyane byari byashyizwemo imyuka ya Helium (He) yatumye bibasha kurushuho kujya mu kirere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Morgan wakoze Miles 15,5 (Km 24,9) ubwo yari muri Afurika […]

RDC: Imirwano ikomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba mu nkengero za Beni

Urusaku rw’intwaro ziremereye n’intoya kuri uyu wa Kane, itariki 26 Ukwakira 2017, byumvikanye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni mu ntara ya kivu y’Amajyaruguru. Ni mu gihe Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 muri iki gihugu guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, itariki […]

Nigeria: Umupasiteri yahaye abayoboke nimero za konti ye n’iza telefoni ngo bajye bamwohererezaho amafaranga

Umupasiteri witwa Emmanuel Newman Edward, yanditse amateka ku gasozi abarizwaho nyuma yo gusaba abayoboke b’itorero ryw gutura amafaranga n’imodoka ku mugaragaro, akababwira ko ari bwo bari bubone imigisha y’Imana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muvugabutumwa akaniyita intumwa y’Imana wo mu itorero Faith Tabernacle prophetic ministries, Overseer mu gace ka Uyo aherutse gutanga nimero ye ya konti ya […]

Dore abagore 10 b’ibihangange ku Isi muri iki gihe kubera ibikorwa byabo

Hanze aha hari abagore bafite uruhare rukomeye muri politiki n’ubukungu ku Isi, aho ikinyamakuru wonderlist kivuga ko gukora urutonde rw’abagore 10 ba mbere b’ibihangange byakigoye kubera abagore benshi kuri ubu bagira uuruhare mu bikorrwa bitandukanye ku isi. Aba bagore bagaragaje ko bafite ibisabwa ngo bayobore isi nubwo bagenda bahura n’imbogamizi zikomeye zishingiye ku buringanire. Urutonde […]

Kicukiro: Istinda Potter’s Hand Worship rigiye kumurika album “Ishimwe ni iryawe”

Itsinda Potter’s Hand Worship ryateguye igitaramo gikomeye mu rwego rwo kumurika album yabo ya mbere bise “Ishimwe ni iryawe”. Mu kiganiro na Bwiza.com, Umuyobozi wa Potter’s Hand Worship , Emmanuel Rwagasana yashimangiye yizeye ko bafite Imana, anavuga ko iki gitaramo bateguye gifite intego nyamukuru yo gukangurira abantu kugirana ibihe byiza n’ Imana. Abajijwe impamvu istinda […]

Ikipe ya Rayon Sports FC yabuze ikibuga ikoreraho imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports yabuze ikibuga ikoreraho imyitozo nyuma yo guhagarikwa gukorera ku kibuga cy’umufatanyabikorwa wayo ” Skol”. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017, ikipe ya Rayon Sport nibwo yabuze ikibuga ikoreraho imyitozo, ibi bikaba bibaye nyuma yaho amasezerano ifitanye n’umufatanyabikorwa wayo skol ahagaritswe bityo igahita itakaza uburenganzira bwo […]

Amatora ya perezida muri Kenya yaguyemo batatu mu mijyi imwe yimurirwa umunsi

Batatu bamaze gupfa barashwe, abandi bakomeretse Mu bice bitandukanye bya Kenya, amatora yagiye yitabirwa ahandi ntiyitabirwa. Mu turere dutandukanye tugize Kisumu, ahari abayobok benshi ba NASA, amatora ntiyitabiriwe. Ibikoresho bya Komisiyo y’matora byabuze uko bigezwa ku biro by’itora, kubera ibibazo by’umutekano muke. Byatangajwe ko hari abantu batatu bishwe mu bigaragambya barashwe na polisi mu mijyi […]

Muhanga: Umugabo wasambanyije umwana we yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umugabo witwa Nsengimana Ntakaburimvano Selemani, icyaha cyo gusambanya umwana afiteho ububasha(umwana we), nyuma yo kumuhamya icyaha rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu ingana n’ibihumbi 100. Ni urubanza rwasomwe ku wa 19 Ukwakira 2017. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye iki gihano uyu mugabo […]

RDC: Ambasaderi Nikki Haley i Kinshasa mu rwego rwo kwibutsa Kabila ko igihe kigeze

Nyuma yo kuva muri Ethiopia no muri Sudani y’Epfo, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki Haley, kuri uyu wa gatatu yaraye I Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mmu ruzinduko rw’iminsi 2. Biteganyijwe ko asura MONUSCO i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, mbere yo kubonana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na sosiyete […]

Rulindo: Ku wa Gatanu ibiro n’ibibuga biba bifunze

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV asanga umunsi wo ku wa Gatanu bamwe mu bakozi ba Leta barawugize uw’ikiruhuko, bagafunga ibiro bose ngo bagiye muri siporo nyamara wagera aho yateganijwe gukorerwa ukababura. Ubwo yaganiraga n’abakozi b’akarere ka Rulindo, yatangajwe no kumva ko abantu babiri aribo bagera ku kibuga. Umudamu ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere ntabasha […]

Umugore yibarutse umwana w’ibiro 7.1 (Amafoto)

Mu gihe bimenyerewe ko abagore babyara abana bafite ibiro hagati ya 1-4, ndetse ugasanga uwakabije yabyaye umyana w’ibiro 5, kuri ubu, umugore wo mu gihugu cya Vietnam aherutse kwibaruka umwana w’ibiro 7.1 Ni ibintu bitamenyerewe ko umwana yavukana ibiro nk’ibi nubwo hagiye hagaragara n’abashobora kuba baravukanye ibirenze ibi, gusa usanga abo babyeyi batungurwa kuko baba […]

Karongi: Umubyeyi ushinjwa kwicisha uruhinja rwe umuhini arasabirwa gufungwa burundu

Umubyeyi wo mu karere ka Karongi ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we w’uruhinja arasomerwa kuri uyu wa kane, itariki 26 Ukwakira 2017 nyuma yo gusabirwa igifungo cya burundu n’ubushinjacyaha. Ku wa 20 Ukwakira 2017, nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu uyu mubyeyi witwa Mukashyaka Betty, bukurikiranyeho icyaha cyo kwihekura […]

Abarwanyi 71 bahoze muri FDLR bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe

Ku barwanyi 209 batahutse bava muri Congo-Kinshasa kuva muri Mutarama 2017, 71 nibo bari busubizwe mu buzima busanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2017. Iki gikorwa kibaye mu gihe Leta y’ u Rwanda ikomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga kwihutisha gahunda yo gucyura abahoze ari abarwanyi ba FDLR babarizwa mu nkambi za Kanyabayonga, Walungu […]

Nta gikuba cyacitse, abanyereza umutungo barakurikiranwa- Hon. Byabarumwanzi

Aya ni amagambo atanga ituze n’ ihumure mu banyarwanda, ko ubukungu butazajegajezwa n’abanyereza umutungo wa Leta kuko bakurikiranwa. Biravugwa n’Intumwa ya rubanda Byabarumwanzi Francois, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ukuntu inkingi y’ubukungu izitabwaho kandi raporo zigaragaza ko umutungo wa Leta usahurwa. Ni mu kiganiro abahagarariye amwe mu mashyaka yifatanije na FPR, ndetse n’uwari umukandida w’ishyaka Green Party […]

Tanzania: Haribazwa igikurikira ifatwa rya Gen Ntiranyibagira na Col Nshimirimana bakuriye umutwe wa FPB urwanya u Burundi

Mu guta muri yombi bamwe mu bagize impande ziharanira ubutegetsi mu makimbirane y’u Burundi, ngo Tanzania yarenze ku nshingano zayo nk’umuhuza mu bibazo by’u Burundi nk’uko byemezwa n’impuguke mu burenganzira mpuzamahanga, Emmanuel Klimis. Ni nyuma y’aho guhera kuwa gatandatu ushize abayobozi 4 b’abarwanyi b’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, FPB, bafatiwe muri Tanzania aho bari mu […]

Leta ya Tanzania yahagaritse ikinyamakuru cya Kane, “Tanzania Daima”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania, Dr Hassan Abbasi yatangaje ko ikinyamakuru Tanzania Daima cyandikaga mu rurimi rw’igiswahili gihagarara kubera amakuru giherutse gutangaza bivugwa ko akocamye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nubwo guverinoma ya Tanzania nta makuru yatangaje iki kinyamakuru gishinjwa gutangaza, ngo cyari kimaze kubigira akamenyero gutangaza amakuru leta ivuga ko adafitiwe guhamya ndetse iki kinyamakuru ntigitinye no […]

Mu Rwanda hagiye gufungurwa ikibuga cya Cricket cya hegitare 2.5 cyatwaye akayabo

Mu Rwanda hagiye gufungurwa ikibuga cy’umukino wa Cricket cyubatswe kuri hegitari 2.5 cyatwaye akayabo ka miliyoni y’amapawundi, igikorwa cyagizwemo uruhare n’Abanyarwanda n’abanyamahanga. Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu mushinga wo kubaka iki kibuga bavuga ko bagiye gufata ingamba zo kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo ndetse barusheho kumenyekanisha uyu mukino ku banyarwanda. Ibi barabitangaza mu gihe hasigaye iminsi micye […]

Uganda: Abayobozi b’igipolisi bari gukorwaho iperereza ku bibazo birimo n’ibirebana n’Abanyarwanda

Guhatwa ibibazo kwa bamwe mu bapolisi bakuru ba Uganda bafungiye mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) kwakomeje kuri uyu wa Gatatu ahitwa Mbuya muri Kampala mu gihe inzego z’umutekano zikomeje guhiga abandi bakekwaho ibyaha. Aba barakekwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye birimo no gucyura ku ngufu bamwe mu banyarwanda bahungiye muri Uganda. Mu ntangiriro z’iki […]

Umusore yanteye inda mu muhuro w’ubukwe bwe, yanze kumfasha, yanga n’umwana we, ubu arimo kumunsaba kuko uwo yashatse yabuze urubyaro- NKORE IKI?

Mwiriwe neza basomyi ba Bwiza.com, imyaka ishize ari 4, umusore yari inshuti yanjye bisanzwe, ubwo yari afite ubukwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, buracya ubukwe buba nibwo yanteye inda. Twaraye iwabo turimo gutegura ubukwe kuko nari umwe mu bakobwa bagombaga kumukenyerera, iryo joro twarabyinnye, uko umubiri ukubana, twisanze twagu ye mu bishuko turasambana. Naryamanye […]

Kigali: Abanyamakuru bakoreraga radiyo ‘HOT FM’ barashinja umuyobozi wayo kubambura

Abanyamakuru bakoreraga radiyo ‘HOT FM’ ikorera mu mujyi wa Kigali ku murongo wa 103.6, bavuga ko bagiye kurega mu nkiko umuyobozi wayo bashinja kubambura. Aba banyamakuru bavuga ko bakoreraga radiyo ‘HOT FM’, bamwe bafite amasezerano yanditse n’atanditse bagiranye n’umuyobozi wayo, Kelvin Katuramu, bamushinja kubambura amafaranga basezeranye y’umushahara wa buri kwezi, ayo yagombaga kubaha y’amatike,… Aba […]

Kigali:Abafatanywe amashashi batangaje ko batazongera kurota bayakoresha

Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) na Polisi y’igihugu bakoze umukwabu wo kurwanya amashashi, mu gihe bizwi ko abayafatanwaga bahitaga bahanwa, siko byagenze, bababariwe, abayafatanywe bivugira ko bayacitseho. Iki kigo gikangurira Abanyarwanda kugira uruhare mu kurwanya abakoresha rwihishwa amashashi ya’plastique’ kuko yangiza ibidukikije. Abayafatanywe bayakwaga n’ibiyarimo bikajyanwa, ba nyirabyo bagahomba ibicuruzwa byabo, REMA ikaba […]