Umubyeyi wo mu karere ka Karongi ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we w’uruhinja arasomerwa kuri uyu wa kane, itariki 26 Ukwakira 2017 nyuma yo gusabirwa igifungo cya burundu n’ubushinjacyaha.
Ku wa 20 Ukwakira 2017, nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu uyu mubyeyi witwa Mukashyaka Betty, bukurikiranyeho icyaha cyo kwihekura .Uwo mwana akaba yari amaze ibyumweru bibiri avutse.Uru rubanza rukaba rwaraburanishirijwe mu ruhame.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni icyaha cyakorewe kuwa 01 Ukwakira 2017, mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, aho uyu mubyeyi Mukashyaka Betty yishe uru ruhinja akoresheje umuhini.
Imbere y’urukiko, uyu mubyeyi yaburanye yemera icyaha cyo kwihekura, akavuga ko yumvaga atameze neza mu mutwe yareba aho uruhinja rwe ruryamye ngo akarwitiranya n’ihene akaba ariyo mpamvu yarukubise umuhini mu mutwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


