Tanzania: Haribazwa igikurikira ifatwa rya Gen Ntiranyibagira na Col Nshimirimana bakuriye umutwe wa FPB urwanya u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Mu guta muri yombi bamwe mu bagize impande ziharanira ubutegetsi mu makimbirane y’u Burundi, ngo Tanzania yarenze ku nshingano zayo nk’umuhuza mu bibazo by’u Burundi nk’uko byemezwa n’impuguke mu burenganzira mpuzamahanga, Emmanuel Klimis. Ni nyuma y’aho guhera kuwa gatandatu ushize abayobozi 4 b’abarwanyi b’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, FPB, bafatiwe muri Tanzania aho bari mu rugendo rw’akazi. Mu batawe muri yombi hakaba harimo umuyobozi w’uyu mutwe, Gen. Jeremie Ntiranyibagira ndetse n’umwungirije, Col Eduard Nshimirimana. biravugwa ko aba bashobora no gushyikirizwa ubutegetsi bw’u Burundi.

Ku munsi wa kane aba bantu baburiwe irengero, hari hatarashyirwa ahagaragara impamvu zatumye abayobozi bane ba FPB barimo n’uwari uhagarariye uyu mutwe muri Tanzania, Liberate Nijimbere. Ni nyuma y’uko kuwa mbere leta ya Tanzania yahakanaga ko yataye muri yombi aba bantu ndetse kuwa kabiri umuvugizi w’igipolisi cya Tanzania akaba yaratangazaga ko aya makuru ntayo bafite akarangira ikinyamakuru RPA cyo mu BBurundi kubaza igipolisi cyo muri Kagera, ari naho aba barwanya ubutegetsi bw’u Burundi bafatiwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo byavugwaga gutya, amakuru y’ibanze yari yabashije kuboneka yavugaga abayobozi bane ba FPB bafatiwe ku butaka bwa Tanzania. Impuguke Emmanuel Klimis ikaba yemeza ko hari amahame yarenzweho n’abategetsi ba Tanzania bata muri yombi aba bantu.

Ubwo yavuganaga na BBC, umuvugizi w’uyu mutwe, Col Adolphe Manirakiza, yavuze ko Gen. Major Ntiranyibagira na Lt. Col Nshimirimana bafatiwe muri Tanzania bari kumwe n’abandi bayoboke babiri bagiye mu rugendo rw’akazi.

Klimis akaba avuga ko nubwo guta muri yombi no gusubiza iwabo abafashwe ari ibikorwa by’ubucamanza, ari ngombwa kwibaza ubuyobozi bwa Tanzania bwabafashe byihuse gutyo ndetse hakarebwa niba nta mategeko ya Tanzania yahonyowe ku kijyanye n’iki kibazo.

23d3727d9865a225dd13b499b071165f XL 1
Prof. Emmanuel Klimis

Prof Klimis ati: “Tuzi uruhare rw’ingenzi Tanzania igira mu bijyanye n’ibibazo by’u Burundi. Nibyo ko ari umuhuza w’ingenzi kubera imibanire ya hafi iri hagati y’ubutegetsi bwa Tanzania n’ubw’u Burundi kandi imaze imyaka myinshi, mbese birazwi ko ifite uruhare rukomeye mu gucunga ibibazo. Ariko gukora igikorwa nka kiriya, bigaragaza ko Tanzania itifata nk’idafite aho ibogamiye, ahubwo irasa nk’iyafashe icyo cyemezokubwa guverinoma iriho mu Burundi .”

Usibye amakuru avuga itabwa muri yombi ry’aba bayobozi mu mutwe wa FPB, Gen Major Ntiranyibagira, Lt Col Eduard Nshimirimana, Libere Nahimana na Liberate Nijimbere, hari n’amakuru avuga ko aba bashobora kohererezwa ubutegetsi bw’u Burundi, ibintu bihangayikishije imiryango yabo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *