Umugore wo mu mujyi wa Daulat Paur mu gihugu cya Pakistan akurikiranyweho kwivugana abagera kuri 15 abarogeye mu mata yari yagennye guha umugabo we, abantu bakayanywa atabizi bagahita bapfa n’uwo mugabo we arimo ngo akaba yamuzizaga ko bashyingiranywe atabishaka.

Uyu mugore witwa Aasia Bibi w’imyaka 21yashyingiwe ku gahato uwitwa Amjad Akram w’imyaka 25 mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo bakoresheje umunzi mukuru mu rugo rwa bo, uyu mugore atekereza ko ari na bwo buryo bwiza bwo kwikiza uwo mugabo babanaga atabishaka nyuma y’ukwezi kumwe bashakanye, ariko biba iby’ubusa kuko n’ubwo umugambi we mubisha wagezweho wahitanye umubare w’abo atari yateganyije.

Uyu mugore ngo yakoresheje amata nyirabukwe yarimo yifashisha ibyo abatumiwe bari bunywe, uyu arayahumanya bityo uyasomyeho wese harimo n’umugabo we agahita arembera aho ku buryo abo bose bagiye bapfa mu masaha atandukanye umwe ku wundi kugeza 15 bapfuye.

Uretse uyu mugore na nyirabukwe batasomye kuri aya mata, abagera kuri 27 ni bo bahise bagaragaza ibimenyetso by’uko bahumanyijwe, hanyuma bakajyanwa kwa muganga, muri bo 12 bakaba bakiri yon a ho uyu mugore we akaba acumbikiwe na polisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mugore ngo yabanje kubeshya ko ari umuserebanya waguye muri ayo mata ukayahumanya ariko nyuma yo guhatwa ibibazo yemera k ari we wayahumanyije agamije kwihimura ku muryango yashyingiwemo atabishaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Gentille@Bwiza.com
Â


