Kigali: Abafite umubyibuho ukabije n’abashaka kubaka umubiri babonewe igisubizo- REBA AMAFOTO

Top Gym Muvandimwe, niyo yabaye igisubizo ku bafite umubyibuho ukabije ndetse n’abandi batandukanye bashaka gukora imyitozo ngororamubiri. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umutoza mukuru muri “ Top Gym Muvandimwe ” Maniraguha Anaclet uzwi ku izina rya Fils, atangaza ko gukora imyitozo ari inyungu z’uyikora kandi ko icyo biyemeje ari ugufasha neza abayitabira. Ati “Hano abantu bahakorera […]

Rubavu: Abakoze ku muhanda ‘Kabuhanga-Bulingo’ bamaze amezi 6 batarishyurwa

Abaturage 70 bo mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’amafaranga yabo bavuga ko ari miliyoni esheshatu batishyuwe kandi barakoreye Rwiyemezamirimo mu kubaka umuhanda Kabuhanga —Bulingo, uri mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu. Bamwe muri aba baturage 70 bishyuza ayo mafanga, bavuga ko bayakoreye hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwa munani muri uyu mwaka wa 2017, […]

Diamond yise abana yabyaranye na Zari “intanga”

Umuhanzi Diamond Platnumz, ukomoka muri Tanzania yatangaje amagambo yatumye abakunzi be bayibazaho cyane, yafashwe nk’imvugo nyandagazi, aho yafashe ifoto ari kumwe n’abana be yabyaranye na Zari akandikaho amagambo agira ati “njye n’itanga zanjye ”. Uyu muhanzi w’imyaka 28 avuka i Tandale mu mujyi wa Dar es Salaam, afite abana babiri, umukobwa, Latifa Dangote n’umuhungu, Nillan […]

Polisi igiye gushyiraho umutwe udasanzwe wo kurwanya magendu n'ibiyobyabwenge mu Majyaruguru

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu gikunze kuvugwa mu ntara y’Amajyaruguru kigiye guhagurukirwa n’inzego z’ibanze zifatanyije na polisi y’igihugu n’icyigo cy’imisoro n’amahoro. Muri turere twa Rulindo, Gicumbi na Burera hakunze kuvugwa abakora ubucuruzi butemewe bwa kanyanga igifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda. Ibyo biyobyabwenge bizanwa mu buryo bwa magendu, ababizana bitwa ”abarembetsi’. Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, ku […]

Ubuzima bwa BenoĂ Âźt XVI wahoze ahagarariye Kilizya Gatolika buhagaze nabi

Umunyamabanga wihariye wa BenoĂ Âźt XVI wahoze ari umushumba wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Georges Ganswein, yasabye ko abatuye Isi basabira BenoĂ Âźt XVI kuko ubuzima bwe bugenda bumera nabi umunsi ku wundi. Musenyeri Georges Ganswein yagize ati : « Ubuzima bwa BenoĂ Âźt XVI bugenda buzamba uko bucyeye n’uko bwije ariko gusa aratuje afite amahoro muri we n’ […]

Ndi umukobwa w’imyaka 23, mama yantaye mu gihuru ndi uruhinja, aho amenyeye ko nkiriho nakuze, yaje kunsaba imbabazi -NKORE IKI?

Ndabasaba inama nshuti bavandimwe, nitwa Asiyah ndi umukobwa w’imyaka 23 wakuriye mu muryango w’abagiraneza b’abayisiramu, narize kandi meze neza, mama akimara kumbyara ngo yantaye ahantu h’ibanga, mu gihuru, gusa ngirirwa ineza n’aba bagiraneza ubu ndakuze. Ntavuze byinshi, abo kuri bwiza.com ndabasaba inama, nifuza ko mumfasha, mama yafunzwe imyaka myinshi, ariko adashinjwa kuba yarantaye, ni ikindi […]

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga wa Loni yagendereye u Burundi

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa loni mu Burundi, Michel Kafando ari mu ruzinduko mu Burundi aho ari kuganira n’abategetsi batandukanye b’iki gihugu. Michel Kafando yashitse mu gisagara ca Bujumbura ku musi w’Imana mw’ibanga nta ngere. Kugeza ubu amaze kubonana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain Aime Nyamitwe hamwe n’umuhuza w’Abarundi, Edouard Nduwimana. Nta kiramenyekana ku byavuye […]

Ese koko umunyarwenya Anne Kansiime yaba atabyara?! Umugabo we yatangaje ukuri

Umukunzi w’umunyarwenya, Anne Kansiime, Ojok yatoboye avuga impamvu nyamukuru yaba ituma yumva adashobora gukomezanya n’umukunzi we bamaranye imyaka myinshi nta kana barabyara. Ojok yabwiye itangazamakuru ryo muri uganda ko mu myaka isaga 5 amaze mu rukundo na Anne Kansiime, abaganga bamubwiye ko bigoye kuba babona akana kuko umugore we afite ibibazo mu miterere y’umubiri we, […]

Umugore n’mugabo bapfiriye mu modoka bari gutera akabariro

Umugore n’umugabo bo mu gace ka Ogba mu mujyi wa Lagos muri Nigeria basanzwe bapfiriye mu modoka ya bo bambaye ubusa, ababibonye bakaba bavuga ko barimo batera akabariro. Ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino, byatangaje ko uyu mugore w’abana 2 yari kumwe n’umugabo bivugwa ko ari uwe, bakaba basanzwe mu modoka bapfuye ariko ibimenyetso byose bikaba […]

Dore ibyo Ukwiye kumenye niba ushaka gushimisha umukunzi wawe, tandukanya urukundo no kuryamana

Abantu benshi bafata urukundo mu ngeri nyinshi ndetse bakanaruha ubusobanuro butandukanye bitewe n’inyungu baba babifitemo. Ni muri urwo rwego usanga abenshi bibwira ko urukundo ari ugukora imibonano mpuzabitsina ndetse akenshi n’abenda kuzabana ugasanga baryamanye mbere y’uko basezerana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi akenshi biterwa n’ubusobanuro abakundana baba bahaye ijambo urukundo ndetse bigakurikirwa n’ingaruka nyinshi kuko hari igihe […]

Uganda: Impunzi 2 zishobora kuba ari Abanyarwanda ziciwe mu nkambi ya Nakivale

Igipolisi cya Uganda ahitwa Isingiro kiri guhiga bukware agatsiko k’abantu bitwaje imbunda bagabye igitero mu giturage gituwemo n’impunzi bacika abantu babiri. Nubwo iyi nkuru idasobanura aho izi mpunzi zikomoka, amazina yazo agaragaza ko zishobora kuba ari Abanyarwanda. Abishwe ni Augustine Muhizi w’imyaka 45, wari umunyemari w’impunzi (wacuruzaga ibishyimbo, ibigori n’amasaka), ndetse na ishimwe Cyuzuzo Deo, […]

Abadepite bakurikiranye imirimo y’inteko rusange

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2017, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) yagaragarizaga Inteko rusange y’abadepite isesengura rya raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015-2016. Aba ni bamwe mu badepite bari bakurikiranye imirimo y’iyi nama. Iyi raporo yatowe n’abadepite bose usibye Mukamurangwa Sebera Henriette wifashe, wanabajije ikibazo cyo kumenya nyir’inzu yishyurwa miliyoni […]

Odinga yamaganye ibyavuye mu matora asezeranya impinduramatwara nk’izo mu Barabu

Umukuru w’abatavuga rumwe na Leta, Raila Odinga, yahamagariye abayoboke be gukomeza gukora imyigaragambyo mu mahoro nyuma y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, avuga ko imyigaragambyo izakorwa i Nairobi. Yongeye gusubiramo ko amatora yabaye mu cyumweru gishize yatsinzwe na Perezida Uhuru Kenyatta ari ikinamico. Yavuze ko azabangamira ubutegetsi bwa Kenyatta mu buryo butandukanye, byaba ngombwa agakora igikorwa […]

RDC: Nyuma ya Gen. Tango Fort, Global Witness iratunga urutoki na Brig. Gen. Etienne Bindu

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta, Global Witness urashinja Brig. Gen. Etienne Mbunsu Bindu wo mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusarura inyungu zituruka mu bucukuzi bwa zahabu muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe hariho itegeko ribuza abasirikare kwijandika mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Nk’uko uyu muryango, uzobereye gukurikirana uko imitungo kamere y’ibihugu biri mu […]

Umugore yateze mugabo we uburozi buhitana abagera kuri 15

Umugore wo mu mujyi wa Daulat Paur mu gihugu cya Pakistan akurikiranyweho kwivugana abagera kuri 15 abarogeye mu mata yari yagennye guha umugabo we, abantu bakayanywa atabizi bagahita bapfa n’uwo mugabo we arimo ngo akaba yamuzizaga ko bashyingiranywe atabishaka. Uyu mugore witwa Aasia Bibi w’imyaka 21yashyingiwe ku gahato uwitwa Amjad Akram w’imyaka 25 mu kwezi […]

Papa Francis yicujije ko ajya asinzira mu gihe bari gusenga

Umushumba wa kiliziya Gatulika, Papa Francis aherutse gusaba imbabazi, yicuza ko hari ibyo ajya akora mu gihe cya Misa avuga ko bishobora no kuba bibangamira ababibona ariko akavuga ko na we aba atabishaka. Mu kiganiro cyijyanye na kiliziya Gatulika kuri televiziyo ya TV2000 kuri uyu wa kabiri, yagize ati « Iyo ndimo gusenga akenshi mpita […]

Mali: Igitero ku modoka zari ziherekeje perezida w’Urukiko Rukuru cyahitanye abasirikare 5

Abasirikare batanu ba Mali ndetse n’umusivili umwe, kuri uyu wa kabiri biciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari ziherekeje perezida w’Urukiko Rukuru rw’iki gihugu nk’uko byatangajwe na minisiteri y’’ingabo. Ntiharamenyekana abari inyuma y’iki gitero, ariko kwibasira abantu bo ku rwego rwo hejuru ndetse n’iyicwa ry’abasirikare ni bimwe mu bigaragaza ko umutekano ukomeje kwifata nabi muri […]

Igihe cyo gufata “Cyangugu” nka annexe y'u Rwanda cyararangiye-Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yatangiye uruzinduko arimo kugirira mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ubwo yakoranaga inama n’abacuruzi hamwe n’abavuga rikumvikana (opinion leaders) mu karere ka Rusizi yababwiye ko ari Abanyarwanda, agace batuyemo atari annexe y’u Rwanda. Ni uruzinduko yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017. Inama bakoze yibanze ku kuvugurura umujyi […]

Mu 2018 u Rwanda ruzaba rwihagije ku mbuto z’ibihingwa bitandukanye zikenerwa mu gihugu

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017 mu nama nyunguranabitekerezo yateraniye mu Ntara y’Amajyaruguru igamije kurebera hamwe ibijyanye no kwihaza mu biribwa “Food Security”. Iyi nama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yitabiriwe n’abagize “Task Force” yo kwihaza mu biribwa ku rwego rw’Igihugu bayobowe na Lt Gen […]