Mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01/11/2017, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred yasabye Abayobozi kongera imbaraga mu kwita ku isuku , Kurwanya Ibiyobyabwenge n’ibindi byaha ahubwo bagaharanira guha serivisi nziza abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kugirango aka Karere gakomeze gutera imbere.
Iyi nama Mpuzabikorwa yahuje Abayobozi kuva ku mudugudu, Abayobozi b’Amasibo, Abayobozi b’Utugari,Imirenge, Abafatanyabikorwa batanmndukanye, inzego z’umutekano n’abandi hagamijwe kurebera hamwe uko Akarere kesheje Imihigo y’Umwaka wa 2016/2017 ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo Imihigo ya 2017/2018 yakihutishwa mu kuyishyira mu bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abari muri iyi nama bishimiye uburyo Akarere gakomeje gutera imbere kuko mu mihigo ya 2014/2015 kari ku mwanya wa 24, mu mihigo ya 2015/2016 kaza ku mwanya wa 9 naho mu mihigo ya 2016/2017 kaza ku mwanya wa 6.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Richard Gasana yagaragaje ko uretse ibikubiye mu mihigo ya 2017/18, hari izindi ngamba zizateza imbere Akarere n’Abaturage mu myaka 3 iri imbere nko kubyaza umusaruro amahirwe agaragara mu Mirenge igize Akarere, guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, Kwegereze Abaturage amazi,Umuriro n’ibindi. Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko kuva tariki ya 10/10/2017 ubwo hatangizwaga Ukwezi kw’Imiyoborere, mu Karere ka Gatsibo ngo hamaze gukemurwa ibibazo by’Abaturage 113 kandi iyi gahunda ikaba ikomeje.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Dismas Rutaganira yashimiye Abayobozi n’Abaturage ba Gatsibo uruhare bwabo mu gucunga Umutekano nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’intara ikomeza ivuga.
Guverineri yasabye Abayobozi mu nzego zose zikorera muri aka Karere kwita ku mihigo y’Umuryango kuko iyo yitaweho igakurikiranwa bituma n’izindi gahunda zigerwaho. Yabasabye kandi gutekereza ku nshingano z’umuyobozi ndetse n’indangagaciro zimuranga kugirango bimufashe mu gukora akazi ka buri munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


