Muhanga: Imiryango 20 muri 754 yamaze kwimurirwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Horezo

Sangiza iyi nkuru

Akagari ka Muvumba kari mu murenge wa Nyabinoni, mu karere ka Muhanga, ni akagari kagizwe n’imidugudu 3 yose ikaba iri mu manegeka, biteganijwe ko abahatuye bose bagomba kwimurwa bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Horezo, kugeza ubu imiryango 20 muri 754 izimurwa yamaze kuwutuzwamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabinoni, Ndejeje Francois Xavier avuga ko aka kagari kose, kagizwe n’imisozi ihanamye, kandi hasi hakaba hari urutare, ku buryo uwagira impanuka cyangwa se haramutse habaye ibiza ,byoroshye ko umuturage yagwa muri nyabarongo, iyi ngo niyo mpamvu abaturage b’aka kagari kose bagomba kwimurwa.

Agira ati “iyo urebye imiterere y’aka kagari, ni agace kagizwe n’imisozi ihanamye, mu butaka munsi harimo urutare, ku buryo n’umuturage wagira impanuka yagwa muri Nyabarongo, abaturage baho bose bagomba kwimurwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, avuga ko uwo mudugudu uzatuzwamo imiryango 100, uzuzura utwaye amafaranga angana na miliyari 10 na miliyoni 659 n’ibihumbi 201 n’amafaranga 738b y’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga ngo azatangwa n’inzego zitandukanye harimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire RHA, WASAC, REG, MINAGRI, REMA, Reserve Force ndetse n’akarere ka Muhanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mudugudu wa Horezo, ngo uzubakwa hakurikijwe ibigomba guhindura ubuzima bw’abawutuyemo, aho kubasubiza inyuma, kuko ngo abaturage bazagurirwa imirima yo guhingamo hafi yabo.

Ati “muri uyu mudugudu hazubakwamo ibiraro by’inka, inzu z’amatungo magufi, abaturage twateganije kubagurira amasambu yo guhingamo hafi yabo, ariko uzabishaka na we azajya ajya guhinga isambu yahoze atuyemo, ariko azaba yiyongereye kuyo twamuhaye, turimo kubakayo ishuri ry’imyuga ryiza, ariko tuzanubakamo ishuri ry’uburezi bw’ibanze bwa 9YBE ndetse 12YBE”.

Muri uyu mudugudu kandi ngo hazanubakwamo sitasiyo ya polisi, ibiro by’umukuru w’umudugudu ndetse n’amacumbi azajya afasha abayobozi b’akarere igihe bagiyeyo muri gahunda zitandukanye, bitewe nuko ari kure kandi akaba ntaho kurara bagiraga.

Imiryango 20 yamaze gutuzwa muri uyu mudugudu w’ikitegererezo

Biteganijwe ko imiryango 754 ariyo izimurirwa mu mudugudu wa Horezo, imiryango 20 akaba ari yo imaze kwimurwa, naho indi miryango 32 izatuzwa mu minsi ya vuba mu nzu 8 zimaze kuzura.

Zikaba zaruzuye zitwaye Miliyoni 572 z’amafaranga y’u rwanda, naho izi nzu 100 zigiye kubakwa nizo zizatwara 10.659.201.738,akazakoreshwa mu bikorwa byo kubaka amazu,biogaz,ibigega by’amazi ndetse no kwishyura abaturage baguriwe ubutaka bw’aho uyu mudugudu uzubakwa,biteganijwe ko uzaba warangiye kuri 30 kamena umwaka utaha.

Mu gutuza abaturage kandi batoranywa hakurikijwe abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, abafite ubumuga, abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ,ariko batishoboye ndetse n’abamugariye ku rugamba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru