Nyirabahire Marie Rose w’imyaka 70 y’amavuko, atuye mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, arashima Perezida Kagame wunze Abanyarwanda, ahora yifuza kuba yahura na we.
Ni umukecuru bigaragara ko ari umusirimu, afite isuku ku mubiri no ku myenda yambaye, yambaye ishapure mu ijosi bigaragaza ko ari umukiristo na lineti mu maso, yiteze mu mutwe igitenge yambaye ibindi n’ikote ry’imbeho, arasenga asaba Imana ngo azabonane na Kagame.
Nyirabahire avuga ko yateze akajya gusengera icyifuzo cye i Kibeho, asaba Imana ngo nubwo byaba rimwe mu buzima azahure na Perezida Kagame.
Agira ati “… nagirango Imana izamfashe, Bikiramaliya azamfashe mbonane na Kagame kuko nabishatse kera birananira, kuva Kagame yakwinjira muri uru Rwanda ukuntu njyewe namubonye ntabwo ari ibisanzwe nk’ibyo nabonanye abandi bantu…”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo umunyamakuru wa City radio dukesha iyi nkuru yamubazaga, uko abyumva aramutse atabarutse icyifuzo cye kitarashoboka ngo abonane na Perezida Kagame, yamusubije agira ati “umva, sinzi ko nanjya mu ijuru, simbizi kuko binandaza ijoro cyane”.
Uyu mukecuru avuga ko Perezida Kagame yagaragaje ubutwari budasanzwe, akabasha kunga abanyarwanda nyuma ya janoside yakorewe Abatutsi, abasaga miliyoni bakahaburira ubuzima.
Ati “Ntugirengo ni ingengabitekerezo, Kagame wafashe umuntu wishe akamwicaranya n’uwamwiciye, bagasangira ibiryo n’ibinyobwa, bagashyingiranwa! abantu twese, twese… twari tuzi ko ubwo Kagame aje tugiye kwihorera,…abamuvangira bakagwa ishyanga”.
Akomeza avuga ko kuba umuturage ubu agira ijambo nawe akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ari ukubera ubuyobozi bwiza Abanyarwanda bakesha umukuru w’igihugu Paul Kagame, avuga ko ari intagereranwa n’abamubanjirije.
Ati “Habyarimana yayoboye hano mpari, Kayibanda yayoboye mpari, urumva ni ingoma nyinshi, uruhare tugira ni ubw’ubuyobozi bwiza twahawe na Perezida Kagame”.
Abakecuru benshi baba bifuza guhura na Perezida Kagame, ngo bamushimire ibyiza yabakoreye, bamwe bamushimira inka yabahaye, Inkunga y’ingoboka bahabwa ibafasha gusaza neza, mituweli, kubakirwa inzu,…
AMAFOTO:

Perezida Kagame ahoberana na Nyirabahutu w’i Nyaruguru

Nyiramandwa Rachel asuhuza Perezida Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga i Nyamagabe ku wa 16 Nyakanga 2017

Aha Perezida Kagame yahoberaga umukecuru w’i Karongi wari witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Rachel yambaye umupira uriho ifoto ya Kagame
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


