Umubiligi Allain Billen abona Diane Rwigara na Ingabire Victoire mu ishusho ya Sekibi

Sangiza iyi nkuru

Umwanditsi w’ umubiligi Allain Billen, ufite imyaka 64 y’ amavuko avuga ko umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu “Human Rights Watch” uharanira inyungu za politiki kurusha iz’ uburenganzira bwa muntu, agaruka ku kuntu ngo wibasira ibihugu bimwe birimo n’u Rwanda, ukagira ibyo uhora uhishira birimo n’u Bufaransa.

Mu kiganiro yagiranye na RTBF (Radio Télévision Belge de la Communauté Franà§aise), mu cyo we yise (La propagande occidentale) cyangwa se Propagande z’ abanyaburayi ikunze kwitiranya Iterabwoba na politiki, avuga ko umuryango HRW, ukorera mu kwaha kw’ibihugu bimwe ukibasira ibindi.

Aha, Billen yafashe urugero rwa Diane Rwigara na Victoire Ingabire avuga ko ibibazo byabo bidafite amahuriro n’ iby’abanyapolitiki 9 bo muri Catalan bafunze bazira guharanira ubwigenge bwabo.

Billen avuga Diane Rwigara na Victoire Ingabire bafite ishusho ry’ abamarayika (une image Angeliques)ariko bakaba bahishe ishusho ya Satani nzima.

Ati “Abantu benshi bafitiye Diane Rwigara na Victoire Ingabire imbabazi, ntekereza ko ari bamwe batitaye mu kureba ibibari mu bwonko, gusa nabibutsaga ko abagore bose atari beza naho kuba Diane Rwigara yaracitse ku icumu ntibikuraho ko yaba mubi cyane”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Billen avuga ko atangazwa no kubona HRW ititaye ku byo Diane Rwigara aregwa harimo inyandiko mpimbano, n’ ibiganiro bya telefoni yagiranye n’abagambanira Leta y’u Rwanda, bigaragaza umugambi yari afite wo kuyihirika akoresheje intwaro.

Nyuma yo gukurikirana ibya Victoire Ingabire Abanyaburayi bakunze kugereranya na ‘ Aung San Suu Kyi’ ufatwa nk’intwari mu gihugu cya Birmania, Billen asanga abantu bakwiye kureka amarangamutima bakagendera ku kuri kuko uyu ibyo Victoire yaregwaga byamuhamye biciye mu nzira z’ubutabera.

Ati “reka twemere ko ubutabera bw’u Rwanda budashobora gufudika, ariko se mu byaha bitanu umuntu yaba aregwa yaburamo na kimwe atsinda, byose bikamuhama?’

Billen asoza avuga ko umuntu ari mugari ndetse hari ukuri kwinshi kugenda kumenyekana ari uko igihe kigeze.

Billen yemeza ko HRW ikorana n’ u Bufaransa

Muri iki kiganiro yagiranye na RTBF, yagize ati:” Twongeye kubona ikindi kimenyetso kigaragaza ko HRW ari umuryango wa politiki kurusha uko uvuga ko urwanya akarengane”.

Akomeza agira ati:”HRW ikorera inyungu za Guverinoma runaka zihora ziyifasha mu buryo bwihishe bigatuma uyu muryango wirinda kuzishyira mu majwi ndetse ikanazihishira amakosa, niyo mpamvu HRW idashobora kugira icyo itangaza ku karengane kakorewe Laurent Gbagbo uri mu gihome i La Haye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Billen yibutsa ko Laurent Gbagbo yajyanywe i La Haye bidakurikije amategeko , ko Leta y’ u Bufaransa niyo yakoresheje ingabo zayo imukura mu ngoro ye.

Imikoranire yo hafi hagati ya HRW na Leta ya Espagne

Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Espagne barenga 9 bari mu gihome kandi byagiye bivugwa cyane n’ abanditsi Kenneth Roth na Ida Sawyer ariko ntacyo HRW ibivugaho.

Kuri iyi ngingo, Allain Billen asanga aba banyapolitiki bo muri Espagne baharanira kwibohoraga bw’ Intara yabo ari abanyamahoro kuko badakoresha umuheto.

Ati « Ikibabaje cyane ni uko ubuyobozi bwa HRW bwanumye, nta nicyo bushaka gutangaza, murumva ko iyi mikorere yabo itameze neza ».

Alain Billen, Umubiligi w’imyaka 64 y’ amavuko akunze gukurikirana politiki zo mu bihugu bya Afurika, avuga imyato Perezida Kagame, akanashima iterambere u Rwanda rugezeho.

Nyuma y’inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabereye i Kigali, Alain Billen yahise afata umwanya wo gusangiza Isi isura nyakuri y’u Rwanda yabonye agendeye ku mitegurire myiza yayo.

Avuga ko Abanyarwanda bahamirije Isi ubushobozi bwabo, bakagaragaza ko bashobora no kwakira ibindi birori mpuzamahanga bikomeye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *