Uwahoze ari umugaba w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Malong yatangaje ko ubuzima bwe budashobora kugira umutekano atabonye aho abuhungishiriza bityo akaba ashaka ubuhungiro muri leta ya Uganda.
Mu ibaruwa yandikiye ibigo bitandukanye, Gen Paul Malong yavuze ko Juba yari ikwiye kumureka akishakira ubuhungiro aho ashaka yumva ashobora kugirira umutekano usesuye.
Uyu musirikare yasabye ko yahabwa uburenganzira bwe busesuye agaherekezwa n’abasirikare be bamurinda bakajyana gushaka ubuhungiro mu nkambi y’Umuryango w’Abibumbye muri Uganda aho yabasha kubona ubuhungiro.
Muri iyo baruwa yagize ati “ngomba guhabwa uburenganzira busesuye, hamwe n’abarinzi banjye tukajya gushaka icumbi mu mahanga kugira ngo tubashe kurengera ubuzima bwacu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen Malong yanasabye ko guverinoma ya Sudani y’Epfo yamurekurira abantu yafunze guhera mu myaka yashize, ibaziza ko bari bamuherekeje I Yirol bakaba baratawe muri yombi n’ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo NSS mu mujyi wa Juba.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 11, ni bwo uyu musirikare yagarutse ku buzima bwe na bagenzi be bamushyigikiye avuga ko buri mu kaga kuko leta ya Sudani y’Epfo idatuma babona ubwinyagamburiro aho anavuga ko bishobora kugira ingaruka ku gihugu cyose.
Iyo baruwa igaragaza uburyo leta ya Sudani y’Epfo yasabye igisirikare kuzenguruka umujyi wa juba cyane cyane aho uyu musirikare ari na bagenzi be.
“Ubuzima bwanjye bugomba kumera neza, igihugu cyose kikagira amahoro n’umutekano”
Hagati aho ariko, umuvugizi w’igisirikare cya Juba, Brig Gen, Lul Rual Koang we yabwiye abaturage ko badakwiye guterwa ubwoba no kubona ingabo z’igihugu zabaye nyinshi mu duce baherereyemo, ahubwo ko zihari mu rwego rwo kubacungira umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
General Malong yatawe muri yombi mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, akaba afungiye mu nzu isanzwe ifungirwamo abatawe muri yombi, akaba yarafatiwe mu mujyi wa Yirol ubwo yageragezaga gucikana zimwe mu ngabo bafunganye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


