Abakobwa 2 bateje mu cyamunara ubusugi bwabo ku bihumbi 50 by’amadorali

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko bisanzwe bikorwa ku bicuruzwa, amatungo, inyubako n’indi mitungo aho usanga abateza icyamunara bashyiraho igiciro ku bafite amikoro ngo bihahire, abakobwa 2 bo mu Budage nabo batangaje ko bashyize hanze ubusugi bwabo ngo ababukeneye bihahire.

Aba bana b’abakobwa barimo Lola w’imyaka 18 y’amavuko ndetse na mugenzi we Monica w’imyaka 20, bavuze ko amafaranga bashaka macye ashoboka ku muntu wabasha kubambura ubusugi bwabo atajya munsi y’ibihumbi 25 by’amadorali y’Amerika kuri umwe.

Babinyujije ku rubuga rukorera muri kiriya gihugu rwitwa Cinderella, aba bakobwa batangaje ko bagerageje kwifata bishoboka ku buryo mu kigero cyabo nta musore n’umwe cyangwa umuntu w’igitsina gabo uragerageza kubabonera ubwambure.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kugeza ubu, bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Budage byatangaje ko iki cyamunara kitemewe n’amategeko kuko aba bakobwa babinyujije ku mbuga za interineti nta byangombwa, bityo no guhatanira iyo mari bikaba bigoye ku banyamahanga babishaka.

Igazeti, Antwerpen iganira n’umwe mu barinda aba bakobwa, yatangaje ko bashaka amafaranga yo kwita ku miryango ya bo mu gihe hari abatakaza ubusugi bwabo nta mpamvu cyangwa indi nyungu babifitemo.

Monica agira ati “Ntekereza ko nta we nzabangamira, none se ni gute umuntu yaba yegurira ubusugi bwe umuntu umubwira ko bazabana akaramata, ntabashe kubwegurira uwamugirira umumaro akanawugirira umuryango we?”

Ikinyamakuru Cinderella, bwiza.com ikesha iyi nkuru gikomeza kivuga ko aba bakobwa barinzwe bikomeye ngo hatagira uwashaka kuburizamo umugambi wabo wo gushyira mu cyamunara imitungo ya bo.

Abashaka gupigana bo ngo baracyashakisha ihoteli izaberamo isuzuma kuri iyo cyamunara ariko ngo abazagura ubwo busugi bakazabanza kwerekwa ibyangombwa bitangwa na muganga ubifitiye ubushobozi werekana koko ko abo bana b’abakobwa bakiri amasugi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *