Ese Etienne Tshisekedi yaba yarazize umuvumo wo kwicisha intwari Patrice Lumumba?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru avuga ko Emmery Patrice Lumumba yagambaniwe na Tshisekedi yatangiye kuvugwa ubwo Leta ya Congo-Kinshasa yari yemeje ko umurambo we [Tshisekedi] uzashyingurwa mu irimbi rusange rya Gombe i Kinshasa, bikaza gutera impaka zidasanzwe hagati y’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila na UDPS rya Tshisekedi.

Abakambwe bazi neza amateka ya politiki yo muri Congo-Kinshasa kuva yabona ubwigenge ndetse banazi neza uburyo Emmery Patrice Lumumba yishwe batangiye gusubira mu ijambo yasize avuze.

Yagize ati “Umuntu wese ugize uruhare mu kumena amaraso yanjye azayabazwa kandi njye ngiye nk’ intwari kandi nshyinguwe iwacu ariko abo bazagwa ishyanga”.

Abanyapolitiki Mobutu, Moise Tshombe ndetse na Tshisekedi bavugwaho kuba baragambaniye Lumumba ndetse bakanamwicisha ku bw’ ubwenge bamubonagaho, batinya ko bizarangira abaye Perezida, bose baguye ishyanga.

Nyuma yo kwicwa kwa Lumumba uyu muvumo watangiye kuba impamo kuko Mobutu wari igihangange yashinguwe ishyanga mu buryo bworoshye mu irimbi ry’ abasirikare bato i Rabbat muri Maroc ndetse na Moise Tshombe wigize guharanira ubwigenge bw’ Intara ya Katanga yashinguwe i mahanga.

Ese Tshisekedi yaba yaragambaniye Lumumba?

Kimwe n’ urupfu rwa Lumumba, urupfu rw’ intwari nyinshi rwagiye rubera abantu amayobera kuko bagambanirwaga n’ abantu banyuranye harimo n’ inshuti zabo za hafi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Mobutu wahanganye bihagije na Etienne Tshisekedi yagiye ashyirwa mu majwi ko yishe Lumumba ndetse anica Joseph Kasa-Vubu wari Perezida wa Congo, biratangaje cyane kuba hashize imyaka isaga 20 Mobutu apfuye ariko nta gitekerezo gihari cyo kumushyingura mu gihugu cye cy’ amavuko.

Na none haracyari kare kugira ngo hanzurwe ko umubiri wa Tshiskedi uzahera i mahanga bitewe n’ umuvumo yaba yaratewe n’urupfu rwa Lumumba, reka amateka azabisobanura igihe kigeze.

Umurambo wa Etienne Tshisekedi wafashwe bungwate ku nyungu za bamwe

Ku ruhande rw’ abashyigikiye Leta ya Perezida Joseph Kabila basanga abatavuga rumwe na Leta barafashe bungwate umurambo wa Etienne Tshisekedi wayoboye opozisiyo imyaka isaga 50.

Bati “Kwanga ko Tshisekedi ashyingurwa mu cyubahiro binyuranyije n’ umuco w’ iwacu (culture bantoue) ibi ni amananiza ashingiye ku nyungu bwite za politiki kuko umuryango w’ umuntu niwo ufite ijambo rya nyuma ku buryo wamusezerera bwa nyuma”.

Ku rundi ruhande, bamwe mu batavuga rumwe na Leta ari nabo badakozwa ko uyu mukambwe ashyingurwa, bo basaba ko umuhungu we, Felix ahabwa umwanya wa Minisitiri w’ Intebe mbere ya byose.

Ubusanzwe umubiri wa Etienne Tshisekedi byari biteganyijwe ko ugombaga kugera i Kinshasa hagati y’itariki ya 11 na 15 Werurwe 2017.

Umuryango wa nyakwigendera wari wabyumvikanye na Leta ya Kinshasa ihagarariwe na Guverineri w’ Umujyi wa Kinshasa, André Kimbuta, ariko ibyo ntibyagiye byubahirizwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

patrice lumumba bet
Patrice Emmery Lumumba yishwe mu 1961

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *