Perezida Museveni yiyemeje kwirukana abaganga bari mu myigaragambyo ashinja kumugambanira
Perezida Museveni yijeje kwirukana abaganga bose bihaye kugira uruhare mu myigaragambyo kuri ubu igeze mu cyumweru cya kabiri abaganga bo uri Uganda bahagaritse akazi basaba kongererwa umushahara. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye meeting yakoreye ahitwa Karambi mu Karere ka Kabarole kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ugushyingo nyuma ya saa sita, perezida Museveni yavuze […]
Gasabo: Yahimbye umukino ukundwa na benshi none agiye gutegura amarushanwa yawo
Umuririmbyi w’ umunyarwanda, Dushimeyezu Jean Luc uzwi ku izina rya Enk Lukas Enk agiye kwerekana ku mugaragaro bwa mbere umukino yahimbye awita AnkDushimeyezu yatangiye adutangariza ko uyu mukino yatangiye kugira ibitekerezo byo kuwukora mu mwaka w’ 2014. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro na Bwiza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 7 Ugushyingo 2017, […]
Perezida Kajulaid wa Estonia yakiriwe mu Rwanda aho akomereje uruzinduko agirira muri Afurika
Perezida wa Estonia, Kersti Kajulaid yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ugushyingo 2017, aho akomereje urugendo amaze iminsi atangije muri Afurika akaba yageze i Kigali akubutse mu gihugu cya Ethiopia. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, perezida Kajulaid yakiriwe na Clare Akamanzi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & […]
Umukirisitu w’imyaka 14 yatwitswe n’abasore 2 b’abasilamu
Umwana w’imyaka 14 y’amavuko, witwa Nuaman yatwitswe n’abasore 2 bo mu idini ya Islam. Avuga ko babanje kumukubita nyuma bamumenaho lisansi ngo bamutwike arokoka atarashiramo umwuka. Uyu mwana yatabawe atarapfa ariko yahiye ku rugero abaganga bavuze ko ari urwa 55%. Uwo mwana yatangaje ko baje bamubaza aho asengera avuze ko ari umukirisitu batangira kumukubita. [xyz-ihs […]
Ubuhanuzi bwa TB Joshua ku ihirikwa rya Robert Mugabe ryatunguye benshi-Video
Nyuma ya 2014, ku itariki 5 Ugushyingo 2017, nibwo umuhanuzi ukomoka muri Nigeria , TB Joshua yongeye guhanura ko hazabaho Coup d’ Etat mu gihugu kimwe giherereye mu Majyepfo ya Afurika. Ibi yabitangaje mu Itorero ayobora ryitwa Synagogue Church of All Nations (Scoan ) ariko ntiyatunga agatoki icyo gihugu. Femi Fani-Kayode uyobora ishyaka rihanganye na […]
Abaperezida b’ ibihugu bya Afurika bifuza kurekura ingoma nk’ uko bazigezeho?
Benshi mu ba perezida bategeka ibihugu bya Afurika nyuma y’ ubwigenge bageze ku ngoma bakoreshe ingufu za gisirikare bifuza kurekura ubutegetsi ari uko barushijwe imbaraga. Mu myaka ishize hari umuntu wabajije Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni niba atekereza kuzava ku ngoma. Perezida Museveni yamusubije mu magambo macye ati” Nzavaho uko nagiyeho” aha yamuhaye urugero […]
Anne Kansiime yahishuye ko nta wundi mukunzi afite nyuma yo gutandukana n'umugabo
Umunyarwenya, Anne Kansiime ukomoka mu gihugu cya Uganda , nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Gerald Ojok bari bamaranye hafi imyaka 5, yijeje abakunzi be ko ameze neza kandi aryohewe n’ubuzima ari kubamo wenyine. Atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Anne Kansiime yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko yatandukanye n’umugabo we, Gerald Ojok bari bamaranye hafi […]
Ese koko haba hari imyiteguro yo guhirika Dr Riek Machar ku buyobozi bwa SPLA-IO?
Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, SPLA-IO, wamaganye amakuru uvuga ko ari impuha ari kuvuga ko abayobozi bakuru ba gisirikare b’uyu mutwe bari mu myiteguro yo guhirika Dr Riek Machar. Mu itangazo ryasohowe na chairman wa komite ishinzwe gutanga amakuru muri SPLA-IO, Mabior Garang de Mabior, yavuze ko ari poropaganda n’ibyifuzo bitifuriza ineza umutwe wabo. […]
Umukobwa twakundanaga namufashe asambana n’inshuti yanjye, uwa 2 yambeshyaga ko ari isugi kandi yaratandukanye n’undi mugabo-NKORE IKI?
Ndabasuhuje, ndagira ngo munsobanurire urukundo ni iki?, ese uko mbyibwira ni ko biri cyangwa naribeshye, nakoze uko nshoboye nshaka gukunda kandi ngo nkundwe biba iby’ubusa, ese urukundo rw’ubu, ikinyoma no guhemuka hari isano bifitanye? [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ndi umusore ukuze, nakundanye n’inkumi zitandukanye nkaziha urukundo njye numva rukwiriye, yemwe bakambeshya ko banyurwa ariko itandukana ryacu ryaranzwe […]
Kaniga: Abagabo babyukira ku musururu abagore babo bavunwa n'imirimo
Abagore bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bavuga ko abagabo bo muri ako gace badakunda kwitabira imirimo y’urugo irimo ubuhinzi, bigatuma bakora bonyine, mu kubeshaho urugo ruba rukeneye amaboko y’impande zombi, bigatera ubukene mu muryango. Abagore bo muri uyu murenge bazindukira mu mirima, bagasiga bamwe mu bagabo babo mu buriri. Hari kandi […]
Nyuma y’abagore bakomeje kuvuga ko bahohotewe muri Hollywood, Terry Crews nawe yahishuye ko yahohotewe
Nyuma y’aho bamwe mu bagore bakina sinema muri Hollywood bakomeje gushyira ku karubanda aba producers n’aba Agents batandukanye babashinja kubafata ku ngufu n’irindi hohotera rishingiye ku gitsina, kuri ubu umukinnyi wa sinema w’umugabo, Terry Crews, ugaragara muri filimi y’uruhererekane, The Expendables, nawe bwa mbere yashyize mu majwi umu-Agents wo muri Hollywood wamukoze ku myanya ye […]
Kwita Perezida Joseph Kabila umunyarwanda byaba bihatse iki?
Abanye-Congo bashimangira Ubunyarwanda bwa Perezida Joseph Kabila, ni abahezanguni bashaka kwerekana ko ari we nyirabayazana w’ ibibazo igihugu gifite kuko nta kimenyetso gifatika berekana mu gihe se umubyara azwi kandi akaba yaramwemeye Imbere y’ amategeko. Uyu mu Perezida si we wa mbere wiswe umunyamahanga kuko na Ali Bongo yagiye avugwaho kutaba umwana wa Omar Bongo, […]
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro nawe yeguye
Nyuma y’aho mu minsi ishize uwari Umushinjacyaha Mukuru wa repubulika muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Abdallah Akishuli, yitandukanyirije na yo, kuri uyu wa gatatu, itariki 15 Ugushyingo 2017, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi guverinoma nawe yitandukanyije na yo. Mu minsi ishize kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo twari twabagejejeho inkuru yavugaga […]
Ese Etienne Tshisekedi yaba yarazize umuvumo wo kwicisha intwari Patrice Lumumba?
Amakuru avuga ko Emmery Patrice Lumumba yagambaniwe na Tshisekedi yatangiye kuvugwa ubwo Leta ya Congo-Kinshasa yari yemeje ko umurambo we [Tshisekedi] uzashyingurwa mu irimbi rusange rya Gombe i Kinshasa, bikaza gutera impaka zidasanzwe hagati y’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila na UDPS rya Tshisekedi. Abakambwe bazi neza amateka ya politiki yo muri Congo-Kinshasa kuva yabona ubwigenge […]
Perezida mushya wa Angola yirukanye ku kazi umukobwa wa perezida Dos Santos
Perezida mushya wa Angola, Joao Lourenco kuri uyu wa gatatu yirukanye ku kazi umukobwa wa perezida Dos Santos, Isabel Dos santos, wari ukuriye ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bwa peteroli, Sonangol, nk’uko byemejwe mu itangazo ryaturutse muri perezidansi y’iki gihugu. Ubwo Isabel Dos Santos yagenwaga ngo ayobore iki kigo mu mwaka ushize byateje impaka bifatwa […]
Nyamasheke: Akarere n’abaturage ntibavuga rumwe ku gasanteri ka Mugonero gashaka gusenya
Abacururiza mu gasanteri k’ubucuruzi ka Mugonero gaherereye mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke, ntibemeranywa n’ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kugasenya bukabimura, aho bazimurirwa ntibahazi mu gihe akarere ko karangije gufata icyemezo batabiganiriyeho nk’abagenerwabikorwa. Akarere ntikerura ngo kavuga niba kazishyura abaturage bazimurwa muri aka gasanteri, gashimangira ko kamaze imyaka 60 kubatse […]
Uganda: Urukiko rwanze ko perezida Omar Bashir ushakishwa na ICC atabwa muri yombi
Umucamanza Moses Mukiibi wo mu cyumba cy’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga yateye utwatsi icyifuzo cyo guta muri yombi perezida wa Sudani, Omar Al Bashir wageze muri Uganda muri iki cyumweru mu ruzinduko rw’akazi. Umucamanza Mukiibi akaba yateye utwatsi icyifuzo cya sosiyete sivile yo muri Uganda yitwa Uganda Victims Association, mu busabe bwari bwatanzwe n’umwunganizi […]