Ese koko haba hari imyiteguro yo guhirika Dr Riek Machar ku buyobozi bwa SPLA-IO?

Sangiza iyi nkuru

Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, SPLA-IO, wamaganye amakuru uvuga ko ari impuha ari kuvuga ko abayobozi bakuru ba gisirikare b’uyu mutwe bari mu myiteguro yo guhirika Dr Riek Machar.

Mu itangazo ryasohowe na chairman wa komite ishinzwe gutanga amakuru muri SPLA-IO, Mabior Garang de Mabior, yavuze ko ari poropaganda n’ibyifuzo bitifuriza ineza umutwe wabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iryo tangazo kandi, Mabior Garang yavuze ko ibyo buhuha byaturutse ku rukuta rwa facebook rwa Ambasaderi Gordon Buay kuri uyu wa Gatatu, saa 20:28, bugakwirakwizwa n’agatsiko k’abarwanya abashyigikiye abaturage k’ubutegetsi bwa Juba, bukaba bwaravugaga ko i Khartoum muri Sudani hari gutegurirwa kuvana ku Dr Riek Machar ku buyobozi bwa SPLA-IO.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko SPLA-IO yifuje kwizeza abayigize n’abaturage ba sudani y’Epfo ko iyo ari poropaganda ndetse n’ibitekerezo byuzuyemo ibyifuzo. Bongeyeho ko SPLA-IO yarushijeho gukomera kuva Gen. Taban Deng n’agatsiko ke bayisohokamo muri Nyakanga 2016 ubwo Machar yahungaga Juba nyuma y’imirwano yabereye kuri perezidansi ya Sudani y’Epfo.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports irakomeza ivuga ko Gen Taban Deng ari we wasimbuye Machar ku mwanya wa visi perezida wa mbere muri guverinoma y’ubumwe bw’igihugu y’inzibacyuho yashinzwe hagendewe ku masezerano y’amahoro yo muri Kanama 2015.

Abasirikare bakuru ba SPLA-IO bavugwaga ko bari gutegura gusimbuza Riek Machar harimo Gen. James Koang Chuol, Gen. Simon gatwec Dual, Gen. Gabriel Duop Lam, bafatanyije n’umugore witwa Angelina jany Kume Khan n’undi mugabo witwa Duer Tut. Mabior garang akavuga ko iyo poropaganda igamije gucanishamo abagize SPLA-IO.

Mu gusoza, yavuze ko ikiraje inshinga SPLM/SPLA-IO atari ibisubizo byihuse byizeza akazi abakada bayo, ahubwo intego nyamukuru ifite ari ukuzana impinduka muri sudani y’Epfo kandi kubigeraho bikazaterwa n’abo bahanganye.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *