Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, nibwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yiseguye ku bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter , ko yinjiriwe n’abajura bakoresha ikoranabuhanga (hackers) bashyiraho ibikozasoni.
Abicishije kuri uru rukuta, yagize ati “Twitter account yanjye yinjiwemo na hackers or Virus ariko ndi kugerageza kubikemura izo tweets za Film Pornographic muzirengagize nabonye zituruka mu barabu cyangwa mu bandi ntazi bafite umugambi ntazi. Murakoze ku byihanganira”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa Telefoni, yashimangiye ko ataramenya neza niba ari umuntu uri gushyira kuri iyo konti ye ibiteye isoni, ariko na none akavuga ko hari n’igihe biba biterwa na virus.
Ati “ Aba hackers baranyuranye kuko hari n’igihe aba ari virus, abaye ari umuntu ku giti cye yaba ari undi mugambi afite ntazi, urumva ibyo baba bashyiraho byitirirwa nyiri konti, ntabwo ari byiza kuko byitirirwa nyirayo, ariko ndimo gushakisha uburyo nabikemuramo”.
Konti ya twitter ya Guverineri Gatabazi JMV, ikurikirwa n’abantu basaga 12,800.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


