Uganda: Abasirikare bakuru 6 bakatiwe igifungo bazira gusohora amabanga ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Komite ishinzwe ikinyabupfura mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda(CMI) yashinje ndetse ihanisha abasirikare bakuru batandatu igifungo cy’amezi abiri muri gereza ya gisirikare ya Makindye bazira kumena amabanga ya gisirikare bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Aba basirikare barimo ba Lieutenant na ba Captain mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Ukuboza 2017, nibwo bagejejwe imbere y’urukiko ruri ku cyicaro cya CMI muri Mbuya rwari ruyobowe na Col Tom Kabuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abagejejwe mu rukiko ni; Capt Emmanuel Kyamwiru wo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC), Capt Shemu Nakora wo mu ishuri rya gisirikare ryigisha kurwanisha ibimodoka by’imitamenwa riri ahitwa Kalama, kongeraho na ba Lt. Wilson Kahamba, Ronald Watwaluma, Ronald Kabagambe, Michael Asiimwe bose bo mu ishuri, Oliver Tambo Leadership School. Bose barezwe icyaha cyo kugira imyitwarire ihabanye na disipuline y’igisirikare binyuranye n’ingingo y’178 y’igika cya 7 cy’amahame agenga UPDF yo mu 2005.

Ubwo yasomaga icyaha aba basirikare baregwa, umushinjacyaha Lt. John Emmanuel Alihihi yavuze ko ahagana kuwa 19 kugeza kuwa 23 Ugushyingo 2017, abashinjwa bakoresheje urubuga nkoranyambaga bamanuye bagakwirakwiza inyandiko z’ibanga za gisirikare mu matsinda atandukanye yo ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha, ngo izo nyandiko zari zikubiyemo amabwiriza n’amazina y’abasirikare bari bazamuwe mu ntera, zashyizwe ku karubanda n’aba basirikare nta burenganzira kandi ngo ubwo burenganzira n’ubw’Umuvugizi w’igisirikare nawe yahawe uburenganzira n’abamukuriye.

Umucamanza Lt kabuye akaba yabwiye abaregwaga ko igihano gikuru ku musirikare wasohoye amakuru nta burenganzira yahawe ari igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ndetse nyuma akirukanwa mu gisirikare.

Aba basirikare bose uko ari 6 nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, bahamwe n’icyaha bashinjwaga, basaba imbabazi bavuga ko batari bazi ko ari amakosa ndetse bakaba barabitewe n’ibyishimo by’uko bagenzi babo bari bazamuwe mu ntera.

Urukiko ariko ntibyarubujije kubakatira igifungo cy’amezi 2 muri gereza ya gisirikare ya Makindye mu rwego rwo kugirango bibere abandi basirikare bakwibeshya bagakwirakwiza amakuru y’ibanga ya gisirikare. Umukuru w’urukiko akaba yasobanuye ko bahawe igihano gito bitewe n’uko bagaragaje ubufatanye mu rubanza.

Hasobanuwe ko aba batigeze batesha umwanya urukiko kuko bemeraga icyaha cyabo, hakiyongeraho ko ari icyaha cya mbere bari bagaragayemo no kuba leta yarabatanzeho byinshi mu kubatoza kubw’ibyo guhita ibasezerera ari bwo bari bakiba ba ofisiye bato umusaruro bari bitezweho utaba ukibonetse.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *