Burundi : Leta ya Nkurunziza yakuriye inzira ku murima abifuza Guverinoma y’ inzibacyuho
Nyuma y’ ibiganiro byahuzaga zimwe mu mpande zitavuga rumwe ku kibazo cy’ u Burundi, Ambasaderi w’ iki gihugu mu Bufaransa yatangaje ko nta Guverinoma y’ ubumwe izabaho nk’ uko abahuza babyifuje. Mu kiganiro na France 24, aca intege abatavuga rumwe na Leta ya Pierre Nkurunziza , Ambasaderi Christine Niyonsavye yavuze ko ibiganiro by’ amahoro byaberega […]
Rayon Sports yatsinzwe na Etincelles 1-0, ihusha amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona
Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etincelles, urangiye ari kimzwe cya Etincelles kuri zero ya Rayon Sports, biyibuza amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona “Azam Rwanda Premier League 2017/2018”. Abakinnyi babanje mu kibuga Etincelles : Taiga, Gikamba, Akayezu Jean Bosco, Nahimana Isiaq, Kayigamba Jean Paul, Jumapili Iddy, Nsengiyumva I. […]
Diamond ndamukunda, niyongera kwiyandarika ntabwo nzamubabarira- Zari Hassan
Umuherwe Zari Hassan avuga ko umugabo we, Diamond Platnumz niyongera kwiyandarika amuca inyuma atazamubabarira. Uyu mugore w’umuherwe ibi yabitangarije muri Uganda, igihugu avukamo, akaba ahari kubera igitaramo “white party” agomba kwitabira ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2017. Aganira na Sanyu FM, uyu mugore w’umuherwe yabajijwe ku mubano we na Diamond nyuma yo kumenya […]
Misiri: Umusirikare ufite ipeti rya colonel yatangaje ko aziyamamariza kuba perezida arafungwa
Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Misiri yakatiwe imyaka 6 y’igifungo azira gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu mwaka utaha nk’uko byemezwa n’umwunganizi we mu mategeko ndetse n’umugore we. Urukiko rwa gisirikare ngo rukaba rwarasanze Col. Ahmed Konsowa w’imyaka 42 ahamwa n’icyaha cyo kugaragaza ibitekerezo bye bya politiki kandi […]
Angola: Isabel dos Santos mu mazi abira nyuma yo kwirukanwa ku buyobozi bwa Sonangol
Iperereza ku kunyereza umutungo bishoboka ko kwakozwe na Isabel dos Santos, umukobwa wa perezida Edouardo dos Santos, ryatangijwe kuri uyu wa Kabiri n’Ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bwa peteroli kitwa Sonangol uyu mugore yahoze ayobora mbere yo gukurwa ku mirimo ye mu minsi ishize. Biravugwa ko Isabel dos Santos yaba yarategetse kwishyura n’urujya n’uruza rw’amafaranga […]
Perezida Trump arategura urugendo rwerekeza mu Bwongereza, abaturage baho batangiye kumwamagana
Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2018 azasura u Bwongereza mu muhango wo gutaha Ambasade nshya y’Amerika ariko akanavuga ko atazabonana n’Umwamikazi Elizabeth II. Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Trump azajya muri kiriya gihugu mu rwego rwo kwitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe, Theresa May […]
Nyarugenge: Nkundabanyanga uregwa ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano yasabiwe gufungwa imyaka 7
Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, uwitwa Nkundabanyanga Eugenie atabashije kuburana icyaha cyo guhindura amazina mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kimwe muri bine akurikiranweho, bitewe n’uko umwunganizi we atabashije kuboneka , kuri uyu wa Gatatu yaburanye ku cyaha cya kabiri ariko avuga ko ibyo yemeye yanasinyiye mu bugenzacyaha atabyibuka ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 7. Kuri uyu […]
Umugabo yatunguye abantu ubwo yajyanaga umwana we kwa muganga ku ngorofani (Amafoto)
Umugabo wo mu gace ka Imo muri Nigeria yatunguye abantu ubwo yatungukaga kwa muganga atwaye umwana we mu ngorofani aje kumuvuza ibikomere. Uyu mugabo avuga ko umwana we aherutse gukora impanuka ariko akaba nta bushobozi bwo kumutegera imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga ngo amujyane kwa muganga mu gihe we atabashaga kwigenza ngo babe bajyanye n’amaguru ndetse […]
Dr Kimonyo agereranya intego za FPR-Inkotanyi n’amasezerano y’Abayisirayeli
Inzobere muri politiki , Dr. Kimonyo asanga Umuryango wa politiki FPR/Inkotanyi wari ufite amasezerano afitanye isano n’ urugendo Abanyesirayeli bagize ubwo bavaga mu bucakara muri Misiri bajya mu gihugu cyabo cy’ isezerano. Amateka ya Isirayeli mu bihe bitandukanye yagiye yerekana uburyo abaturage barenganaga ku ngoma zinyuranye bagacibwa ariko bikarangira bisuganyije aho babaga bahungiye mu mahanga […]
Ndi umugore w’imyaka 34, ese nka databukwe utinyuka akansaba ko turyamana musubize iki? mungire inama, NKORE IKI?
Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana, ikindi nkaba mbasa inkunga y’inama ndetse n’amasengesho kuko ndabona databuke atanyoroheye. Imyaka ishize ari 4 mbana n’umugabo wanjye, dufitanye umwana umwe gusa, umugabo wanjye akora ubucuruzi mu Rwanda na Uganda, icyumweru kimwe aba ari mu Rwanda ikindi akaba ari Uganda. Kwa databukwe turaturanye, ni ibipangu bibiri bifatanye, si navuga ko […]
Umuvugabutumwa ari mu mazi abira ashinjwa gusambanya umugore utari uwe
Umuvugabutumwa wo muri Tanzania, Joseph Mwingira unavuga ko ari umuhanuzi yaciwe akayabo ka miliyoni 7.5 z’Amashilingi ya Tanzania nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umugore uteri uwe. Uyu muvugabutumwa mu itorero, Efata Ministry arashinjwa kuryamana n’umugore wo mu itorero rye, uwo akaba ari umugore w’umugabo w’umudogiteri wo muri Amerika waje muri Tanzania gukorayo, nyuma agasubira […]
Uganda: SSP Agasirwe ushinjwa gushimuta Lt Joel Mutabazi arashinjwa gushimuta undi Munyarwanda
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye mu ntangiriro z’iki cyumweru rwasomeye umupolisi SSP Nixon Agasirwe ibirego bishya ashinjwa bifitanye isano no gushimuta binyuranyije n’ingingo 239 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ya Uganda. Agasirwe w’imyaka 47, kuri ubu ukurikiranweho ibyaha bibiri byo gushimuta afatanyije n’abandi bantu 8 mu Rukiko rwa Gisirikare, kuri uyu wa Mbere yashinjijwe […]
Ese ishyaka CNDD FDD ntiryaba rishishikajwe n’amatora kurusha uko ryakunga Abarundi?
Nyuma yaho ibiganiro byaberaga i Arusha muri Tanzania birangiriye, ingingo ebyiri zitabonewe igisubizo, ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ritangaza ko ritazongera kwitabira ibi biganiro, ikiriraje ishinga ni amatora ateganyijwe mu 2020. Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye, ni we wahamije ko iri shyaka ritazasubira i Arusha mu biganiro. Ati “Ibyo tutahurijeho […]
Umunyarwanda Hon Martin Ngoga ni we watorewe kuyobora EALA
Nyuma y’impaka zidasanzwe mu Nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EALA, umunyarwanda Martin Ngoga ni we waje gutorerwa umwanya w’ubuyobozi bwa yo. Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017, ko aya matora yaranzwe n’impaka zidasanzwe mu Nteko ya EALA guhera kuwa mbere w’iki cyumweru, aho bamwe mu bagize Inteko batatinyaga […]
Uganda: Abasirikare bakuru 6 bakatiwe igifungo bazira gusohora amabanga ya gisirikare
Komite ishinzwe ikinyabupfura mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda(CMI) yashinje ndetse ihanisha abasirikare bakuru batandatu igifungo cy’amezi abiri muri gereza ya gisirikare ya Makindye bazira kumena amabanga ya gisirikare bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Aba basirikare barimo ba Lieutenant na ba Captain mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Ukuboza 2017, nibwo bagejejwe imbere […]