Dr Kimonyo agereranya intego za FPR-Inkotanyi n’amasezerano y’Abayisirayeli

Sangiza iyi nkuru

Inzobere muri politiki , Dr. Kimonyo asanga Umuryango wa politiki FPR/Inkotanyi wari ufite amasezerano afitanye isano n’ urugendo Abanyesirayeli bagize ubwo bavaga mu bucakara muri Misiri bajya mu gihugu cyabo cy’ isezerano.

Amateka ya Isirayeli mu bihe bitandukanye yagiye yerekana uburyo abaturage barenganaga ku ngoma zinyuranye bagacibwa ariko bikarangira bisuganyije aho babaga bahungiye mu mahanga bikarangira batashye mu gihugu cy’ amasezerano.

FPR/Inkotanyi ihuriye he n’ amateka ya Isirayeli ?

Mu kiganiro yagiranye na Jeuneafrique ku isabukuru y’imyaka 30 FPR/Inkotanyi imaze ivutse, hagati y’ amatariki 12 na 16 Ukuboza 2017, Dr. Jean Paul Kimonyo yagize ati « Urugendo rwa FPR rushobora kugereranywa n’ uburyo Musa yayoboye ubwoko bwe mu gihugu cy’ amasezerano, kuko ibanga ry’ uyu muryango ryari rishingiye mu guhuza Abanyarwanda hafi ya bose aho bari barahungiye mu mahanga ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko iyo myitwarire n’ imyumvire ishingiye mu kubaha indangagaciro z’ umuco gakondo kugeza no mu nzego z’ ubuyobozi bwa gisirikare bifitanye isano rikomeye n’ ubutwari bw’ abakurambere b’ u Rwanda kuva na mbere y’ ubukoloni.

Mu bushakashatsi bwe, Jean Paul Kimonyo anavuga kandi uburyo itandukaniro ry’ imibereho ku ngeli zitandukanye z’ Abanyarwanda bari barahunze igihugu kuva muri 1959, ritigeze rituma batakaza umuco wari ubahuje ngo ahubwo ubunyarwanda nibwo bwakomeje kubaranga aho bari hose.

Aha, Kimonyo agaragaza ko ku ikubitiro, abashinze FPR bagendeye kuri uyu murage, ubabera impamba kuko bahoraga birahira ko u Rwanda ari intangiriro n’ iherezo ry’ abo bakomokaho kuko bari bazi neza ko aho bahungiye atari iwabo ahubwo ari abanyamahanga ndetse b’ impunzi.

FPR yavukiye mu kiraro cy’ inka?

Benshi mu ngabo za FPR/Inkotanyi bari impunzi zikomoka ku bahoze ari ibyegera ndetse n’ abiru b’i bwami, ariko babyirukira mu buzima bukomeye mu nkambi z’ impunzi mu bihugu by’ akarere ndetse muri Uganda by’ umwihariko.

FPR rero yabyirutse mu buryo buciye bugufi kuko abayishinze nta gihugu bari bafite, nta butunzi, ahubwo intero yari “ Dutahe mu Rwanda rwatubyaye”.

N’ubwo byari bimeze bityo, byatangiye hariho udutsiko twinshi tw’ abanyarwanda bari barize kandi bajijutse ariko badashobora guhuza ariko FPR yaje kuduca ishyiraho gahunda imwe ntakuka ihuza Abanyarwanda bose bari impunzi itagendeye ku marangamutima.

Ibyo rero nibyo byatumye FPR iharanira inyungu rusange z’ impinduramatwara u Rwanda rukenye kurusha inyungu z’ agatsiko runaka.

Iki gitekerezo cyiza cyatewe ahanini n’ isomo Inkotanyi zikesha Habyarimana wavugaga ubumwe mu magambo ariko ntabishyire mu bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Guca burundu politiki y’ ivanguramoko no kwimakaza ubumwe nyakuri, guhindura imiyoborere myiza no guhashya ruswa ndetse no guteza imbere igihugu no kwigobotora ingoyi y’ abazungu ni zimwe mu ngingo nkuru zashimangiweho na FPR/Inkontanyi mu kubaka u Rwanda rushya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *