Uganda: SSP Agasirwe ushinjwa gushimuta Lt Joel Mutabazi arashinjwa gushimuta undi Munyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye mu ntangiriro z’iki cyumweru rwasomeye umupolisi SSP Nixon Agasirwe ibirego bishya ashinjwa bifitanye isano no gushimuta binyuranyije n’ingingo 239 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ya Uganda.

Agasirwe w’imyaka 47, kuri ubu ukurikiranweho ibyaha bibiri byo gushimuta afatanyije n’abandi bantu 8 mu Rukiko rwa Gisirikare, kuri uyu wa Mbere yashinjijwe icyaha cya gatatu ngo yafatanyije n’uwitwa Semujju Abdulnur bakunda kwita Minana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abantu 9 barimo abapolisi batanu bakuru ba Uganda, barimo Agasirwe, bashinjwa kuba barashimuse Abanyarwanda;Lt Joel Mutabazi na Jackson Karemera.

Uyu mugabo bahimba Minana, bivugwa ko yahaga amakuru polisi akorera munsi ya Agasirwe, ntabwo ari mu bantu 9 bafashwe mbere.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko kuwa 13 Kanama 2013, mu giturage cya Bukooli cyo mu Karere ka Loweero, ubwo bari bitwaje imbunda na grenades, ubusanzwe byemerewe UPDF, aba babiri (Agasirwe na Minana) bashimuse bagasubiza mu Rwanda ku ngufu undi Munyarwanda witwa Vincent Kalisa.

Ibi birego bishya nk’uko tubikesha Chimpreports bikaba byarateje impaka hagati y’umukuru w’urukiko, Lt. Gen. Andrew Gutti n’umwunganizi w’abaregwa, Frank Kanduho wahise wamagana icyo kirego gishya avuga ko urupapuro rw’ikirego rutagaragaza birambuye uwo muntu bivugwa ko yashimuswe kubw’ibyo kurushingiraho bikaba byaba binyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo kugirwa inama n’umujyanama we, Lt Col Gideon Katinda, umukuru w’urukiko, Gen Gutti yasabye ubushinjacyaha kuzaba bwakosoye urwo rupapuro rw’iki kirego gishya gishinjwa Agasirwe ubwo bazagaruka mu rukiko.

Hagati aho ariko, Nixon Agasirwe ahakana gushimuta Kalisa, mu gihe uwo bareganwa, Minana, yanze kugira icyo avuga kugeza abonye ubufasha bw’umwunganizi we mu mategeko.

Uyu mupolisi Nixon Agasirwe asanzwe afite dosiye isaba gukurikiranwa adafunze ikiri mu rukiko atarasubizwa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *