Burundi : FRODEBU yikomye Agathon Rwasa imwita ikirumirahabiri

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Leta ya Pierre Nkurunziza yatangiye gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira amatora ya Kamarampaka , ishyaka FRODEBU(The Front for Democracy in Burundi) ritavuga rumwe na Leta, rirahamagarira abanyamuryango baryo gutora OYA.

Iri shyaka ryigeze kuyobora u Burundi imyaka itari mike, rikomeje na none gushyira mu majwi Agathon Rwasa rivuga ko uyu munyapoliti ari ikirumirahabiri bitewe n’ uko ngo ari ku mugati.

Mu itangazo yasohoye riciye muri Burundidaily.net, Umuvugizi wa Frodebu, M. Nigaba ryikomye bamwe mu bayobozi b’ amashyaka atavuga rumwe na Leta y’ u Burundi ,avuga ko ari bakirumirahabiri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu magambo yuzuye ubushotoranyi yahise atanga urugero atunga agatoki Visi/ Perezida w’ Inteko Nshingamategeko y’ u Burundi, Agathon Rwasa unayoboye FNL.

Nigaba yagize ati « Twebwe nka Frodebu tuzatora iri tegeko mu buryo bwacu tutitaye ku bya CNDD-FDD n’ abambari bayo kuko yo ntiyifuza ko opozisiyo igira ijambo ».

Abarebera hafi uko politiki ihagaze mu Burundi bemeza ko abanyapolitiki bahabwaga amahirwe yo guhangana na Pierre Nkurunziza bakomeje guceceka bigatuma abifuza impinduramatwara bahera mu gihirahiro.

Alexis Sinduhije uyobora MSD na Agathon Rwasa wa FNL abantu batari bacye bahabwaga amahiwe yo kuzayobora u Burundi nabo bagaragaza ko babuze aho bamenera ngo kuko urubuga rwa politiki mu Burundi rurimo ibibazo.

Amashyaka ya opozisiyo mu Burundi akomeza kwikoma Prosper Ntahorwamiye uyobora Komisiyo y’amatora bivugwa ko ashyigikiye Leta.

Si ibyo gusa, kuko n’ Umuryango Mpuzamahanga wakomeje gushinja Leta y’ u Burundi mu gukoresha Imbonerakure zibuza amahwemo abaturage zitwaza ko CNDD-FDD iri mu mugambi w’ Imana mu kuyobora u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *